Bugesera: Richard Mutabazi yatorewe kuba “Chairman” wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere

Richard Mutabazi Chairman wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Bugesera

Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, batoye komite nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, bakaba bavuga ko bagiye kongera imbaraga zabo mu guteza imbere akarere n’igihugu muri rusange.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, bari babucyereye, baje gutora komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Akarere, kuko iyariho yari icyuye igihe. Ku ruhande rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, baravuga ko batoye Richard MUTABAZI kubera ko atabatengushye, mu gihe yari amaze abayobora, babishingiye ku bikorwaremezo birimo imihanda n’amazi biri kugenda byiyongera muri aka karere, kandi bagahamya ko bagiye gushyiramo imbaraga mu guteza imbere akarere n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi (Chairman) watowe w’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera  ni  Richard MUTABAZI.

Mutabazi Richard usanzwe uyobora Akarere ka Bugesera yavuze ko kuba bongeye kumugirira icyizere bakamutora, bimwongerera imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo ibitaragezweho bizagerwaho muri manda y’imyaka itanu bityo n’imikorere y’umuryango inoge ku buryo buruseho.

Richard MUTABAZI yagize ati “kuba bangiriye icyizere bakantora, birarushaho kunyubakamo icyizere cy’uko n’ibindi bantoreye babishima, kuko ntigeze mbatenguha, bityo rero bikaba bintera imbaraga zo kurushaho gukora cyane, kugira ngo n’ibindi twiyemeje gukora tuzabikore kandi tubigereho,  dufatanije ndizera ko ntakizatunanira muri iyi manda y’imyaka itanu, kandi tuzananoze imikorere y’umuryango”.

Richard MUTABAZI kandi, yanavuze ko  ko nubwo hari ibyagezweho, hakiri byinshi byo gukora mu guteza  imbere Akarere ka Bugesera by’umwihariko  ku bikorwaremezo nk’amazi ndetse n’umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma, Bugesera ndetse na Nyanza

Nyuma yo gutora komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera , hatowe n’abakuriye za komisiyo, aho komiseri w’Ubutabera yabaye Rutayisire Michel Jackson, nyuma hanatorwa Komiseri w’Ubutabera,ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri aya matora kandi hanatowe abagize urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, ndetse n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi,ukuriye urugaga rw’urubyiruko watowe mu Karere ka Bugesera ni Claude Ruzindana.

Avuga  ko Umuryango FPR Inkotanyi kuba ari moteri ya guverinoma nabo nk’urubyiruko ariwo muhamagaro wo guteza imbere ibikorwa by’umuryango harimo no kuzamura siporo cyane ndetse n’impano z’abana, ku buryo ngo bazateza imbere akarere n’igihugu muri rusange, agira ati “urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, kuba rero urubyiruko ruba rufite imbaraga bituma rwihuta cyane, izi mbaraga tuzazikoresha dufatanije bityo tugere ku ntego tuba twihaye mu guteza akarere imbere n’igihugu muri rusange, tuzateza imbere siporo, tuzamure impano z’abana duhereye ku bana bato mu mirenge yose uko ari 15 igize Akarere ka Bugesera”.

Aya matora y’umuryango RPF Inkotanyi akazakomeza mu cyumweru gitaha tariki 16 Kamena, aho hazatorwa komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi  ku rwego rw’intara, akaba ari amatora yatangiriye ku nzego z’imidugudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up