Rwamagana: Abafatanyabikorwa bakoresheje amafaranga asaga miliyari 2,5 mu gufasha Akarere kwesa imihigo

Ibikombe Akarere ka Rwamagana kegukanye mu mihigo

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana (JADF) ritangaza ko ryakoresheje amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice mu gufasha akarere kwesa imihigo kahize muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018/2019.

Mu bikorwa abafatanyabikorwa mu iterambere bamuritse ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019 birimo isoko ry’imbuto n’imboga ryo mu Kagari ka Ruhunda mu Murenge wa Gishari ryubatswe na INADES Rwanda  ,hakaba ibikorwa bigamije kurwanya imirire mibi bikorwa n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE RWANDA n’isoko ry’amatungo ryatangiye kubakwa mu Murenge wa Mwulire rizubakwa n’urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Rwamagana .

Abaturage bavuga ko bishimiye ibikorwa bagejejweho n’abafatanyabikorwa b’akarere bakemeza ko bigiye guhindura ubuzima bwabo .

Musabyimana Epifanie utuye mu Murenge wa Gishari yavuze ko yishimiye isoko bubakiwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Inades Rwanda akemeza ko agasoko bubakiwe kazabafasha mu iterambere ryabo ati “turashimira Akarere ka Rwamagana kafatanyije na Inades bakatwubakira isoko dukoreramo ryiza kuko twajyaga tubangamirwa no gukorera ahantu hari ivumbi ugasanga imboga zacu zanduye ariko ubu zifite isuku ku buryo tubona badufashije kubona uburyo twatera imbere bitewe nuko abakiriya baca hano bavuye kugura indabo kuri NAEB i Kavumu bazajya batugurira imboga zacu kubera isuku zifiteiri soko tuzarikoreramo dutekanye kandi riduteze imbere kuko abaguzi baziyongera”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana JADF Uwayezu Valens yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bakorana neza ariyo mpamvu bagira uruhare mu mihigo y’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjabu Mbonyumuvunyi arasaba abakorera ibikorwa byabo mu Karere gukorera hamwe bagamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yagize ati “Bafatanyabikorwa b’Akarere kacu nagira ngo mbashimire ibikorwa mukora  ku neza y’abaturage,igikorwa cyo kumurikira abaturage ibikorwa bibakorerwa  bibakaba bigenywa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe risaba ko ibikorwa bikorerwa  abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere   kikaba kigomba gukorwa buri mwaka ,ni muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repulika uhora adutoza  ibintu 3 by’ingenzi nk’umurongo mugari twahawe aribyo   gutekereza ibintu bigari, hakaba ubumwe,  gukorera hamwe nk’Abanyarwanda  ndetse no  kwereka abagenerwabikorwa ibibakorerwa aribo baturage bacu nk’Abanyarwanda tugomba kumushyigikiramo”.

Akarere ka Rwamagana kegukanye umwanya wa mbere mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018 abafatanyabikorwa b’akarere bagira uruhare muri iyo mihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up