Cyanika: Igikoni cy’Umudugudu cyagize uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana

Abana bagaburiwe indyo zitandukanye muri Gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu mu Kagali ka Gitega muri Cyanika

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe haba gahunda yiswe “Igikoni cy’Umudugudu” igamije guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho abaturage bahurira ahantu hamwe bagateka indyo yuzuye bakagaburira abana.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2019, mu Kagari ka Gitega habereye igikorwa ngarukakwezi cy’Igikoni cy’Umudugudu, abantu batandukanye bavuga uburyo gifite uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Manirareba Claude, Umujyanama w’Ubuzima  mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Cyanika avuga ko igikoni cy’Umududugu cyatanze umusaruro mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana aho buri kwezi buri muturage azana ibiribwa bigatekerwa hamwe bikagaburirwa abana. Abo bana bagaburirwa ibiryo bibafasha kubaka umubiri birimo: Ibijumba, ibirayi, ibishyimbo, dodo, ibihaza n’igikoma.

Manirareba yavuze ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi kuko bigishije abaturage gutegura indyo yuzuye no kubasura mu rugo bakabagira inama.

Mukamazimpaka Innocente, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagali ka Gitega mu Murenge wa Cyanika, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko Igikoni cy’Umudugudu cyatumye ikibazo cy’igwingira ry’abana kigabanuka. Abajijwe nyirabayazana y’igwingira ry’abana, yasubije ko ryaterwaga no kutamenya uko indyo nziza itegurwa.

Mukamazimpaka yakomeje avuga ko mu byo bagaburira abana mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ari ukubagaburira ibinyabijumba bitera imbaraga n’ibyubaka umubiri nk’imboga n’imbuto.

Masera Marie Léonile Mwitireho, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika yatangarije abanyamakuru ko buri kwezi bapima abana, abo basanze bari mu murongo utukura bakabashyira mu bitaro kugira ngo bitabweho mu buryo burambye.

Muri uyu mwaka wa 2019, Ikigo Nderabuzima cya Cyanika cyakiriye abana 14 bafite ikibazo cy’igwingira ku buryo budakomeye cyane, barimo batatu bari mu murongo utukura (bafite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo bukabije) baje biyongera ku wundi umwe bari basanganywe, baba bane.

Mwitireho yavuze ko hari icyizere ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira nta kibazo cy’igwingira kikigaragara mu Murenge wa Cyanika ati “ingamba ni ukongera igikoni cy’Umudugudu, kwigisha, dufite icyizere ko muri 2019 “mal nutrition” izarangira burundu”.

Prisca Mujawayezu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage, yatangarije abanyamakuru ko ikibazo cy’igwingira cyagabanutse  kubera ubukangurambaga bwakozwe bafatanyije n’inzego zitandukanye  nka sosiyete sivile n’inzego za Leta.

Mujawayezu yagize ati “twese twahangayikishijwe n’umubare munini w’abana bari mu mirire mibi duhereye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa bigaragara ko twari kuri 51,8 ku ijana”.

Visi Meya ushinzwe Imibereho y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe yakomeje avuga ko, ubundi bushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize bwerekanye ko Nyamagabe iri ku kigereranyo cya 42,5. Akaba avuga ko ibyo byagezweho kubera ubukangurambaga  bwinshi bwakozwe  mu nzego zose.

Prisca yavuze na none ko Igikoni cy’Umudugudu kiba rimwe mu kwezi, aho abagore bazana ibiryo bagateka indyo yuzuye, bakagaburira abana, ashimangira ko bifasha abagiraga ubute bwo gutegura indyo yuzuye kuko bahita bagira ubumenyi mu kuyitegura.

Amafoto atandukanye

Mu Kagari ka GITEGA batashye ikigo nderabuzima cy’ibanze )Poste de Santé)
Abaje muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu babanje gucinya akadiho


Manirareba Claude, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Kigarama
Mukamazimpaka Innocente, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagali ka Gitega mu Murenge wa Cyanika
Masera Marie Léonile Mwitireho, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika
Bagaburiye abana, ibishyimbo, amagi, dodo n’igikoma
Prisca Mujawayezu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *