Ngoma: Arashinja Umuyobozi w’Umudugudu kumukubita amuziza ubusa

Ibiro by’Akarere ka Ngoma

Musabende Nadia utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagali ka Nyamagana mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba, yakubiswe inshuro ebyiri n’Umukuru w’Umudugudu witwa Safari Victor afatanije n’umugore we ndetse n’abana atazi icyo azira, akaba asaba inzego zibishinzwe kumurenganura.

Musabende yagize ati “njye nageze mu kabari ko kwa Safari nsanga abaturage banywa inzoga, mbabwira ko hari inteko y’abaturage, noneho Umuyobozi w’Umudugudu atangira kunkubita ngo kuko nari ngiye kuvuga ko hari abaturage bari kunywera mu kabari ke kandi hari hagiye kuba inteko z’abaturage”.

Bamwe mu baturanyi ba Musabende barimo Mukamugema (ni izina yahimbwe ku mpamvu z’umutekano we) bemeza ko uyu mubyeyi yahohotewe agakubitwa n’Umuyobozi w’Umudugudu, bakaba basaba ko bikwiriye gucika.

Mukamugema yagize ati “nagiye kumva numva umudamu urira ataka, musanganiye ambwira ko akubiswe n’Umukuru w’Umudugudu, mugira inama yo kuba asubiye mu rugo akaza kubimenyesha inzego bireba”.

Safari Victor, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rebero mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, ushyirwa mujwi ko ari we wakubise Musabende yahakanye ko yakubise uyu muturage, gusa yemera ko yamuhamagaye iwe ngo aze arebe ubwone ndetse akavuga ko nta n’ikibazo basanzwe bafitanye.

Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Rebero mu kiganiro n’ikinyamakuru intwari.rw dukesha iyi nkuru yagize ati “njye ntakibazo dusanzwe tugirana, ahubwo ni uko namuhamagaye ngo aze iwanjye arebe uko inkoko ze zinyonera, ariko ubundi ntakindi dusanzwe dupfa”.

Nubwo Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko uyu muturage yamwoneshereje ,Nsanzuwera Michel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera avuga ko uyu muturage (Musabende) ngo asanzwe atitabira gahunda za Leta nubwo bidahanishwa gukubitwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remeraa yagize ati “uyu muturage amakuru dufite ni uko atajya yitabira gahunda za Leta, ariko ntabwo bisonauye ko yagombaga gukubitwa kugira ngo azitabire,abayobozi bagombaga kumubwira neza, cyangwa bagakoresha amategeko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up