CLADHO isanga abana ari bo bagomba gufata iya mbere mu kurengera uburenganzira bwabo

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, byumwihariko akaba ari n’imboni y’uburenganzira bw’umwana Evariste MURWANASHYAKA

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu CLADHO ifatanije na Plan International Rwanda , iravuga ko yiteze igisubizo mu kuba abana ubwabo, bagomba gufata iya mbere mu kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira, ikaba yaratangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abana uburenganzira bwabo no kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa.

Ubu ni ubukangurambaga CLADHO na Plan International Rwanda yatangije igamije kugira ngo abana bamenye uburenganzira bwabo no kubuharanira, kandi barusheho kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa, kuko byagaragayeko hakiri icyuho mu kubahiriza uburenganzira bw’abana, bityo rero ngo abana baramutse aribo bafashe iya mbere byatuma bwubahirizwa kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, byumwihariko akaba ari n’imboni y’uburenganzira bw’umwana Evariste Murwanashyaka, agira ati “twahinduye umuvuno wo kurengera umwana, kuko kwigisha abantu bakuru gusa ntibitanga umusaruro kuko ahanini aribo bahohotera abana, abana ubwabo ni bo bagomba gufata iya mbere mu guharanira uburenganzira bwabo, bityo tukizera ko bizatanga umusaruro, kuko bazajya bajya kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bw’abana ahantu hatandukanye”

Uyu muyobozi avuga ko uburenganzira atari ikintu cyizana, ahubwo nyirabwo ni we ubuharanira ariko akabuharanira yamaze no kubumenya, ari nayo mpamvu bakomeje kubwigisha abana, “byaragaraye ko kuba butubahirizwa neza biterwa no kuba usanga hari abatabuzi, uburenganzira si ikintu cyizana ahubwo kiraharanirwa, turabasaba ko babumenya ubundi bakabuharanira babuzi, ibi bikoresho tubahaye turifuza ko byazabafasha mu kubuharanira”

Ku ruhande rw’abana baganiriya n’ikinyamakuru impamba, bibumbiye muri Unity Media club bemeza ko koko iki cyuho mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana cyari gihari, gusa ariko bakavuga ko hari icyo bagiye gukora mu kubuharanira kandi bakazifashisha ibikoresho bahawe na CLADHO, dore ko banabitangiye. Kayitare Patrick, agira ati “tugiye kwifashisha ibikoresho n’ubumenyi turi guhabwa na CLADHO kugira ngo dutange ubutumwa bushimangira iyubahirizwa ry’burenganzira bw’umwana, bityo turandure icyo cyuho cyari gihari mu burenganzira bw’umwana, kuko hari bamwe mu bana ndetse n’abantu bakuru batari babuzi”

Ishimwe Patrick ufite imyaka 17 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuli yisumbuye, nawe ni umwana wigeze kwimwa ubureganzira na Nyirasenge wamureraga, ubwo yamukuraga mu ishuli akamugira umukozi udahembwa, nyuma ariko aza gusubizwa mu ishuli n’iri tsinda ry’abana biyemeje guharanira uburenganzira bw’abana, aho yemeza ko yiyemeje guharanira uburenganzira bw’abana, agira ati “niyemeje kuzaharanira uburenganzira bw’abana kuko nagizweho ingaruka no kuba Tante yaranyimye uburenganzira ankura mu ishuli angira umukozi, na Njye rero ntabwo narebera ngo uburenganzira bw’umwana buhonyorwe”

Umuyobozi mu Karere ka Bugesera ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza SEBATWARE Magella, avuga ko ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze buzashyigikira abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bugamije kurengera uburenganzira bw’umwana, iyi ikaba ingingo igomba kujya ivugwaho ahantu hose hahurira abaturage benshi.

Magella agira ati « Iyi ni ingingo tuzajya tuganirizaho abaturage mu tugali aho batuye, mu nama zihuza abaturage no mu nteko z’abaturage kugira ngo uburenganzira bw’umwana burusheho kubahirizwa, kuko tugomba gufasha aba bafatanyabikorwa muri gahunda nk’izi nziza zituma abaturage bacu bamenya uburenganzira bw’abana »

Ubu bukangurambaga mu kurengera umwana ndetse no kuzamura uruhare rw’umwana mu bimukorerwa, kuri ubu buri gukorwa abana bibumbira mu matsinda bagahabwa ibikoresho na CLADHO ifatanije na Plan International Rwanda, byiganjemo iby’umuco, nk’ingoma, inanga, n’ibindi byifashishwa mu mbyino haba iza gakondo ndetse n’izigezweho, aho bazajya bibinyuza mu mikino itandukanye no mu mbyino, mu kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bwabo, ku ikubitiro bwahereye mu turere twa  Gatsibo, Bugesera na Nyaruguru, aho umuryango CLADHO ku bufatanye n’imiryango bafatanije batanze ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga milliyoni umunani(8,000,000frs) kuri buri karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up