Abana 78 bamaze gucuka nyuma yo kwitabwaho n’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere”

n’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere”.

Abana bagera muri 78 basigaraga ku mupaka wa Rubavu-Goma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bamaze gucuka bajya mu miryango yabo nyuma yo kwitabwaho n’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere”.

Mukeshimana Louise, Umuhuzabikorwa w’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere” yavuze ko ubu muri urwo rugo harimo abana 78 mu gihe abandi 78 bamaze gucuka basubira mu miryango yabo.

Mukeshimana yavuze ko abo bana bajya babasura nyuma yo gusubira mu miryango yabo kugira ngo bamenye uko babayeho n’ibyo bakeneye.

Umuhuzabikorwa w’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere” yabwiye abanyamakuru ko impamvu urwo rugo rwabayeho ari uko hari ababyeyi bajyaga i Goma gucuruza bagasiga abana ku mupaka ugasanga uwo mwana ahetswe na mukuru we w’imyaka itandatu, irindwi n’umunani mu gihe yagombaga kuba yiga, bityo nibwo urwo rugo rwabayeho kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Mukeshimana yavuze ko ubu bafite abana beza b’imyaka guhera kuri itatu, kuko bafite ababitaho, mu gihe ababyeyi babo baba bagiye gukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Umuhirwa Tonzi yatanze ubuhamya avuga ko yazanye umwana we mu Rugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere” arwaye bwaki kubera imibereho mibi, ubu umwana we arya imboga n’indagara mu gihe mbere nta byo yari azi, ubu umwana we akaba ameze neza apima ibiro 15. Tonzi yakomeje avuga ko mu byatumaga umwana we abaho nabi ari ikibazo cy’amikoro make ndetse n’ubumenyi buke mu kwita ku mwana.

Nyiransengimana Domitira wasigaga umwana we ku mupaka wa “Petite Barriere” avuga ko mbere yasigaga umwana ku mupaka agasanga ameze nabi cyane ariko ubu abayeho neza nyuma yo kubona abamwitaho.

Nyiransengimana yavuze ko usibye kuba “Urugo Mbonezamikurire” rwa “Petite Barriere” rumufasha kurera umwana we, rwanamuteje imbere rumuha ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda agura inkoko ubu umwana we arya amagi.

Nyiramuvandimwe Claudine umurezi w’abana bo mu Rugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere” avuga ko umuntu urera umwana muri uru rugo mbonezamikurire ko aba afite ubumenyi bwo kwita ku mwana nko kumurera, kumugirira isuku no gufungura ubwonko  bwe.

Yavuze ko umwihariko ku mwana bitaho ari uko agira isuku ndetse akarya neza agahabwa n’ibindi byose byamufasha kugira ubuzima bwiza.

Rwandarwejo  Eugene ushinzwe gahunda (program officer) y’umuryango ADEPE utera inkunga Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere” yatangarije abanyamakuru ko bakemuye ikibazo cy’abana basigaraga ku mupaka ku kigero cya 70 ku ijana. Rwandarwejo yavuze ko abifuza kuzana abana mu Rugo Mbonezamikurire rwa Petite Barrierre ari benshi, ariko bitewe n’ubushobozi ntibafata bose.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cyabo ari uko nta mwana wakomeza kurererwa ku mupaka kuko nta burere bitanga.

Uwampayizina  yavuze ko ibigo mbonezamikurire (ECD) byagize uruhare mu gukemura ikibazo cy’abana basigaraga kuri “Petite Barriere” gusa ngo igikenewe kugira ngo icyo kibazo gicike ni uko ababyeyi bafata inshingano.

Andi mafoto

Mukeshimana Louise, Umuhuzabikorwa w’Urugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere”
Nyiransengimana Domitira wasigaga umwana we ku mupaka wa “Petite Barriere”
Abana bitabwaho n’Urugo Mbonezamikurire rwa Petite Barriere
Abana baba bishimiye uko bafashwe
Nyiramuvandimwe Claudine umurezi w’abana bo mu Rugo Mbonezamikurire rwa “Petite Barriere”
Umuhirwa Tonzi umwana we yari yararwaye bwaki ariko ubu ameze neza
Rwandarwejo Eugene ushinzwe gahunda (program officer) y’umuryango ADEPE
Uwampayizina Marie Grace Vice Meya ushinzwe imibereho mu Karere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up