
Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan yibukije abana b’abakobwa ko badakwiye kugira ikibazo kuko bagiye mu mihango, kuko kuyijyamo ari ubuzima busanzwe.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019 ubwo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’isuku mu mihango.

Nyampinga w’u Rwanda avuga ko ntawukwiye guterwa isoni n’uko umubiri we uteye. Meghane avuga ko kujya mu mihango ari ubuzima busanzwe kimwe n’uko umuntu yasonza cyangwa se akagira ibitotsi, ko ari ikimenyetso cyerekana ko umukobwa ari muzima.
Nyampinga Meghan yagize ati “kujya mu mihango ni ibintu bisanzwe nta n’igikuba kiba cyacitse ntitwagatewe isoni rero n’uko imibiri yacu iteye”.
Uyu nyampinga asanga icyaba ikibazo mu gihe cyo kujya mu mihango ari uko yaza umwana atazi ibyo ari byo kandi iryo kosa rikaba ridakwiriye kuba iry’abana ahubwo ari iry’ababyeyi bataba babasobanuriye mbere y’igihe imikorere y’umubiri wabo.
Andi mafoto



