Impamvu udakwiriye kubura mu gitaramo cy’Amazina y’Inka kuri uyu wa Gatanu

Nshimiyumuremyi Justin, Perezida w’ihuriro “Iriba ry’Umuco Nyarwanda”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019 muri Hill Top hotel ku masaha ya nimugoroba hazabera igitaramo kidasanzwe aho abahanga mu kuvuga amazina y’inka bazataramira abakunzi babo ku nshuro ya mbere.

Nshimiyumuremyi Justin, Perezida w’ihuriro “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” ryateguye iki gitaramo asaba Abanyarwanda kutazabura kuko uwo munsi bazerekana ibyo abantu badasanzwe bamenyereye.

Bamwe mu bahanzi bazatarama kuri uwo munsi ni: Rugemintwaza, Nkurunziza wamenyekanye ku izina rya Majimaji, Gatete uzwiho ubuhanga mu kwigana amajwi, Itorero Intayoberana, Nshimiyumuremyi Justin uzavuga amazina mashya y’inka, Deo Munyakazi uzwiho gukirigita inanga, Emmy Nkwakuzi uzwiho impano nyinshi nk’iyo kuririmba, gucuranga inanga, kuyobora ibirori mu bukwe no kuvuga amazina y’inka n’abandi.

Majimaji umwe mu bahanzi bategerejwe mu gitaramo cy’amazina y’inka

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 10 ariko ukemererwa kuryamo bitatu.

Umukirigitananga Emmy Nkwakuzi nawe nawe yiteguye gususurutsa abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *