Rubavu: Polisi yatangije ubukangurambaga bwitwa “Gerayo Amahoro”

Abaturage bishimiye gahunda ya Gerayo Amahoro

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga mu muhanda cyiswe “Gerayo amahoro” aho Polisi y’Igihugu ikangurira abashoferi,abamotari,abanyonzi n’abanyamaguru gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda.

Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye n’abamotari bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko gituma batica amategeko y’umuhanda no kugabanya umuvuduko bagenderaho bityo bikagabanya impanuka mu muhanda.

Abaturage bakoresha umuhanda w’amaguru bo bavuga ko batari bazi ko bagenewe umuhanda wihariye ndetse batari bazi ko hari aho bagenewe kwambuka mu muhanda.

Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye na CIP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko  bari mu bukangurambaga bise “Gerayo amahoro” guhera  tariki ya 13 Gicurasi 2019  mu gihugu hose mu gihe cy’ibyumweru 52.

CIP Gasasira Innocent yashimangiye ko gahunda ya “Gerayo Amahoro”  intego yayo ari ukugabanya impanuka zo mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up