Iriba ry’Umuco Nyarwanda rizakomeza gutegura amarushanwa y’Igisoro

Paul arushanwa na Simon ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Igisoro

Abagize Ihuriro “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” muri uyu mwaka wa 2019 batangije amarushanwa y’Igisoro, nyuma biteganyijwe ko hazaba n’andi menshi.

Nshimiyumuremyi Justin, umuyobozi w’abagize ihuriro “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” rigwe n’abasaba abageni, abayobora ibirori (MC) cyane cyane mu bukwe, abakirigita nanga, n’abavuga amazina y’inka, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko amarushanwa y’Igisoro yasorejwe i Nyabugogo tariki ya 24 Gicurasi 2019 ari intangiriro ko azakomeza kubaho ndetse akitabirwa n’abantu benshi.

Mu bakinnyi bane bageze ku mukino wa nyuma, umwanya wa mbere wegukanwe na Paul naho uwa kabiri aba Uwitonze Simon uzwi ku izina rya Mwenezihuranye.

Aya marushanwa y’Igisoro yari amaze ukwezi n’igice , akaba yarahereye ku Kimisagara yitabirwa n’abakinnyi 16 nyuma y’amatangazo yari yatambutse asaba abantu kuza kwiyandikisha, bamwe mu bayobozi bari bahari icyo gihe nk’uko Umuyobozi w’Iriba ry’Umuco Nyarwanda abitangaza ni Bamporiki Eduard Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Ku mukino wa nyuma buri umwe yahataniraga kuba uwa mbere

Uwa mbere muri aya marushanwa y’Igisoro yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 naho uwa kabiri ahembwa 30,000Frs.

Nshimiyumuremyi, yaboneyeho umwanya gusaba Abanyarwanda gukunda Igisoro kuko cyigisha imibare, kigafasha abantu kuganira kuko ari umukino gakondo utazanywe n’abazungu.

Umuterankunga w’aya marushanwa y’Igisoro ni Munyankumburwa Jean Marie abinyujije mu kinyobwa akora cyitwa Mburwa wine.

Andi mafoto

Buri umwe abanza gushyira mu mibare
Igisoro ni umukino usaba imibare myinshi
Abaje kureba isozwa ry’irushanwa
Umukirigitananga Emmy Nkwakuzi nawe yataramiye abari aho
Paul yashyikirijwe ibahasha irimo ibihumbi 40
Gahunda ni ukongera guteza imbere umukino w’Igisoro mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up