Table Tennis: Abanyarwanda gusa nibo bazitabira imikino yo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside

Abanyarwanda biteguye imikino yo kwibuka abakinnyi ba Table Tennis bishwe muri Jenoside

Tariki ya 2 Kamena 2019 nibwo hazaba amarushanwa ya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) mu rwego rwo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bahati Innocent, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda (RTTF), atangaza ko umwaka ushize mu irushanwa ryo kwibuka batumiye abakinnyi bo muri Uganda no mu Burundi, ariko ubu bifuje ko Abanyarwanda ari bo baba benshi,muri iri rushanwa ryo kwibuka abakinnyi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukino wa Table Tennis nubwo mbere ya 1994 wari utaramamara mu Rwanda, ariko mu Kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga icyo gihe warahakinirwaga.

Bamwe mu bakinnyeTable Tennis mbere ya 1994 bazatanga ubuhamya tariki ya 2 Kamena 2019 mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up