Nyagatare: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya barashimira Croix Rouge

Bishimiye ibyo Croix Rouge yabakoreye bacinya akadiho

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya mu mwaka wa 2013 batujwe mu Mudugudu wa Rwabiharamba  mu Murenge wa Karangazi bavuga ko ibikorwa bagejejweho n’umuryango utabara imbabare Croix rouge byabafashije guhindura imiberere yabo .

Mbere y’umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Croix rouge hasuwe ibikorwa Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya muri 2013 bafashijwemo birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ,inka 60 n’ihene 252,hegitari 8 bahingaho no gukodesherezwa ubutaka bungana na hagitari 3.

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bashimiye umuryango wa Croix rouge wabafashije bagafashwa kwigira

Rutayisire Steven ni umwe mu bagenerwabikorwa wagaragaje ko Croix rouge yagize uruhare mu guhindura imibereho yabo yagize ati “twirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya tuhamaze imyaka myinshi ku buryo bamwe muri twe twari twarahawe n’ubwenegihugu ariko baratwirukanye imitungo twari dufite tuyisiga muri Tanzaniya twageze hano Karangazi croix rouge yaradufashije kuko yaduhaye ubutaka bwo guhingaho inaduha inka byaradufashije cyane kuko twari tubayeho nabi ariko twatangiye guhinga tukabona umusaruro ndetse twahawe inka zizadufasha kwiteza imbere kandi tuzarushaho kubaho neza n’imiryango yacu”.

Mu byo babahaye harimo n’inka

Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Dr Bwito Paul yagize ati “uyu munsi turizhiza imyaka 156 ishize hatangiye ibikorwa by’ubutabazi byatangijwe na Henry Dunant w’Umusuwisi ,hano mu karere ka Nyagatare twafashije abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya tubagurira ubutaka bugera kuri hegitari 25 ndetse tunabaha amatungo arimo inka 60 zimwe mwabonye twaboroje kandi ihene 252 tunabafasha mu mishanga iciriritse ,tukaba rero twishimira ibyo bikorwa tugeza ku baturage bababaye kurusha abandi turashima ubufatanye bw’inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere n’intara n’izindi nzego ndetse n’abaterankunga n’abakorerabushake n’abanyamuryango bacu badufasha kugira ngo ibyo bikorwa bigere ku bagenerwabikorwa kuko intego dufite ni ugufasha umuturage ubwe kwikura mu bukene”.

Mu ijambo rya Rurangwa Stephen umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n’iterambere wari ummushyitsi mukuru muri ibyo birori  yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha abaturage mu iterambere.

Croix rouge yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1962 yemerwa  na Leta nk’umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa by’ubutabazi muri 1964 .

Umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge ubusanzwe wizihizwa tariki ya 8 Gicurasi akaba ariwo munsi Henry Dunant wayishinze yavukiyeho uyu mwaka insanganyamatsiko yahariwe umunsi mpuzamahanga wa croix Rouge iragira iti “kongerera abaturage ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.”

Tariki ya 10 Gicurasi 2019 Umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge wabareye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up