Dr Gashumba yashimye ibyagezweho n’umushinga RHSS mu buvuzi

Dr Diane Gashumba Ministre w’Ubuzima

Ministre w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimye ibyo umushinga RHSS wagezeho mu gihe cy’imyaka itanu mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda.

Ibi, Dr Diane Gashumba yabitangarije abanyamakuru ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi muri Kigali Serena Hotel hamurikirwaga ibyagezweho na Rwanda Health Systems Strengthening (RHSS) wa Management Science for Health (MSH).

Bimwe mu byakozwe n’uyu mushinga wo kuzamura serivisi z’ubuvuzi

Ministre w’Ubuzima yavuze ko muri uyu mushinga hatejwe imbere serivisi z’ubuzima ariko bagendeye ku igena migami rya MINISANTE ati “ni ibintu babashije kugeraho bafatanyije na Minisiteri, bafatanyije n’amavuriro, bafatanyije n’inzego z’ibanze bafashije amavuriro cyane, n’amakipe arimo abari mu bitaro mu bigo nderabuzima n’abari mu biro by’Akarere babashije gukora igenamigami bakabasha gukora ibintu byateganyijwe kandi bakabasha gusuzuma umunsi ku wundi ko byagezweho, ikindi bafashije ni isuzuma rikorerwa amavuriro ku mubare fatizo tuba twihaye buri vuriro rikaba rifite ibyo risabwa baba bafite aho batangiriye, tukagenda twisuzuma buri munsi dukoresha abantu bari hanze batavuye mu mavuriro”.

Avuga ko uyu mushinga wafashije no mu bwisungane mu kwivuza, inyigo yo gushyira ikigega cy’abakozi bo kwa muganga ubu bakaba bafite abanyamuryango benshi, iki kigega cy’ubwisungane ubu gishobora kuguriza abakozi kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Ubu muri icyo kigega harimo amafaranga agera muri miliyari.

Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturuka mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda

Alain Joyal, umuyobozi wa MSH mu Rwanda mu ijambo ryo kumurika ibyo uyu mushinga wagezeho yavuze ko ari ibyishimo kuba hari intera nziza yagezweho mu buvuzi bwo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’umushinga USAID.

Uyu mushinga watewe inkunga na USAID watangiye muri 2014, umusanzu wawo mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi ugera mu duce dutandukanye tw’u Rwanda.

Nyuma habayeho gufata ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up