
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kidasanzwe aho abafite buhanga mu kuvuga amazina y’inka bazagaragaza ubuhanga bwabo, mu bategerejwe kuri uwo munsi ni umutahira uzwi ku izina rya Majimaji.
Iki gitaramo cyiswe “Inkera y’amazina y’inka” kizaba tariki ya 31 Gicurasi muri Hill Top mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu batahira bazwi bazagaragara muri icyo gitaramo harimo: Rugemintwaza, Majimaji, Emmy Nkwakuzi n’abandi bakunze kugaragara ahantu hatandukanye mu gihe cy’imisango yo gusaba no gukwa bavuga amazina y’inka.

Umwe mu bategura iki gitaramo wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko kuri uwo munsi hazabaho no kubyina aho amatorero akomeye azabyinira abazitabira icyo gitaramo. Rimwe mu matorero ngo ashobora kugaragara mu gitaramo cy’Inkera y’Amazina y’Inka ni Itorero Inganzo Ngari.
Usibye n’iryo Torero hazaba harimo na zimwe muri za Orchestre zashimishije Abanyarwanda mu myaka ya kera.
Iki gitaramo kizarangwa no kuvuga amazina y’inka ya kera, gucuranga inanga gakondo n’amazina y’inka mashya.

Iki gitaramo kidasanzwe cyateguwe n’ihuriryo ry’abavuga amazina y’inka n’abayobora ibirori (MC) ryitwa “IRIBA RY’UMUCO NYARWANDA”.