Felix Uwimana yitwaye neza muri 20KM de Bugesera, ashimira Sina Gerard

Felix Uwimana ukinira Sina Gerard Athletics Club wabaye uwa kabiri muri 20KM de Bugesera

Uwimana Felix umukinnyi wa Sina Gerard Athletics Club yabaye uwa kabiri mu kwiruka kirometero umunani mu isiganwa rya 20KM de Bugesera, ashimira rwiyemezamirimo Sina ubitaho kuri buri kintu bigatuma bakina bafite imbaraga.

Muri 20KM de Bugesera yabaye Kucyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, Uwimana Felix mu kwiruka 8KM aba uwa kabiri akoresheje iminota 23 amasegonda 08 n’ibice  87.

Felix nyuma yo kuba uwa kabiri yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kurya Amandazi y’Urwibutso aba afite imbaraga nyinshi

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, Felix yavuze ko ashimira Sina Gerard umuyobozi w’ikipe akinira ku bw’imyitozo yakoreye i Rubavu ndetse no kwa Nyirangarama.

Uwimana Felix yagize ati “imyitozo nakoze hariya kuri Nyirangarama aho “company” ya Entreprise Urwibutso ikorera ibintu bitandukanye, ni byo nabashije kurya nkabasha kubona uyu mwanya wa kabiri”.

Felix yavuze na none ko mu bimutera imbaraga ari abantu batandukanye bamwereka ko bamushyigikiye barimo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Gatabazi Jean Marie Vianney.

Uwimana Felix ashyikirizwa igihembo yatsindiye muri 20KM de Bugesera

Bagina Robert Timothé, umutoza wa Sina Gerard Athletics Club yatangaje ko yishimiye umwanya Felix yagize, byose bikaba byaragezweho kuko yakurikije inama yagiriwe.

Bagina yaboneyeho gushimira Sina Gerard ubafasha muri byose bigatuma bakinana ubwitange.

Sina Gerard Athletics Club yahagarariwe n’abakinnyi batatu kandi bose baza mu bahembwe, nyuma ya Felix abandi bitwaye neza ni: Niyonsenga Carine wabaye uwa 5 mu kwiruka 8KM akoresheje 29min, 49sec, 86 ahembwa ibihumbi 50, undi ni Nirere Mediatrice wabaye uwa 6 akoresheje iminota 30, isegonda 1 n’ibice 25, ahembwa ibihumbi 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up