
Umuhanzi Alain Mukurarinda uzwi cyane ku izina rya Alain Muku, arasaba abakunzi be bo mu Rwanda n’abo mu mahanga guhora biyibutsa indirimbo ze, kuko ubu afite umwanya wo gutaramana nabo.
Imwe mu ndirimbo ya Alain Muku ikunzwe muri iyi minsi ni iyitwa “TONA”, imaze kurebwa kuri YouToube n’abasaga ibihumbi 29.
Mu kiganiro Alain Muku yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019, yagize ubutumwa ageza ku bakunzi be, ati “icyo mbasaba ni ukwiyibutsa indirimbo zanjye kugira ngo mu minsi iri imbere tuzataramane agati gaturike kuko ubu aho mviriye mu kazi k’ubushinjacyaha akanya karabonetse”.
Indirimbo Tona ya Alain Muku ikunzwe muri iyi minsi ikubiyemo ubutumwa bugamije gushishikariza abagabo guhora batonesha abo bashakanye cyangwa abo bateganya kuzarushingana.
Alain Muku yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zifatwa nk’izibihe byose nka Murekatete, Gloria,Amavubi n’izindi.
Ikindi gikorwa azahora yibukirwaho yakoze mu minsi ya vuba ni ukumenyekanisha umuhanzi Nsengiyumva François waririmbye indirimbo yamamaye ku izina ry’Igisupusupu.
Tona ni indirimbo ishishikariza abagabo guhora batonesha abo bashakanye cyangwa abo bateganya kuzarushingana Naho nyuma yo kugeza ku bakunzi banjye Tona icyo mbasaba ni ukwiyibutsa indirimbo zanjye kugirango mu minsi iri imbere tuzataramane agati gaturike kuko ubu aho mviriye mu kazi k’ubushinjacyaha akanya karabonetse