Udushya 7 twaranze 20KM de Bugesera ya 2019

Abakinnyi basiganywe ku magare bari bambaye umupira wanditseho Kigali International Peace Marathon kandi bari muri 20KM de Bugesera

Irushanwa ribera mu Karere ka Bugesera rimaze kumenyekana ku izina rya “20KM de Bugesera” ry’uyu mwaka ku nshuro ya kane ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, ikinyamakuru impamba.com cyakusanyije udushya 7 twariranze.

1.Igikorwa kimwe kimbumbatiye byinshi

20KM de Bugesera ifatwa nk’uruvangitirane rw’ibikorwa byinshi

Iyo abantu bumvise isiganwa rya “20KM de Bugesera”, hari abibwira ko kuri uwo munsi habaho gusiganwa ku maguru (athletics) gusa, ariko iri rushanwa wavuga ko ari uruvangitirane rw’ibikorwa byinshi ku buryo bibaye ngombwa n’izina ryaryo ryahinduka.

Nubwo iri siganwa ryitwa “20KM de Bugesera”, ariko habamo, gusiganwa ku magare ku bafite ubumuga n’abatabufite, kwiruka kirometero 8 ku bahungu n’abakobwa, kwiruka kirometero 20 ku bahungu n’abakobwa bakuze ndetse hazamo n’icyiciro cy’abasiganwa bagamije kwishimisha (Run For Fun).

Muri 20KM de Bugesera habayemo no kwidagadura aho Orchestre Impala yaririmbiye abari aho ndetse haza n’abahanzi baririmba ku giti cyabo (solistes), si ibyo gusaba hafi y’ahatangiwe ibihembo harimo imurikabikorwa by’urubyiruko rwa Bugesera.

Ibi ni ibyabaye kuri iki Cyumweru, ariko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu habayeho n’igikorwa cyabanjirije 20KM de Bugesera aho habayeho kwerekana Filimi igaragaza Umukuru w’Igihugu asura ibyiza bitatse u Rwanda,  hakiyongeraho n’abanyarwenya.

  1. Kwinyuramo kwa bamwe na bamwe
Ministre w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ari we Paula Ingabire aho kuvuga Meya w’Akarere ka Bugesera yavuze Meya w’Intara

Ubwo abanyamakuru, bari bagiye kubaza Gasore Serge watangije 20KM de Bugesera, uko abona iya 2019, abanyamakuru bamaze gucana twa twuma dufata amajwi (recorder) ndetse na Camera zerekeje kuri Gasore Serge, Umunyamakuru wabajije ikibazo cya mbere yatangiye agira ati “Gasore Hategeka” aba amwitiranyije na Gasore Hategeka uzwi mu mukino wo gusiganwa ku magare, ariko Gasore yahise abanza kumukosora amubwira ko yitwa Gasore Serge ni uko kubaza birakomeza, ariko bamwe basetse batembagaye.

Undi wavuze ijambo uko ritari ni Ministre w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ari we Paula Ingabire ubwo yafataga ijambo, avuga abantu batandukanye mu nzego zabo yageze ku muyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga  Meya w’Intara ya Bugesera.

3.Ibihembo byagizwe ibanga ku buryo n’abakinnyi basoje isiganwa batazi amafaranga bagomba guhembwa

Ibihembo byari bitegerezanyijwe amatsiko, Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu kwiruka 20KM aha yambikwaga umudari na Ministre

20KM de Bugesera ya 2019 yaramamajwe bishoboka, ariko amafaranga azatangwa ku bakinnyi barushije abandi agirwa ibanga, kugeza ubwo no guhemba byatangiye abakinnyi amatsiko ari yose. Ku bakinnyi birutse kirometero 20 uwo mubare w’amafaranga yahawe wamenyekanye ni uwa mbere wahawe ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200,000Frs) kuko ari we wahawe Sheke igaragaza igihembo cy’amafaranga yahawe. Muri 20KM de Bugesera ibihembo byamenyekanye n’ibyijyanye n’ibikoresho naho icyitwa amafaranga cyagizwe ibanga cyane ku buryo na Rwabuhihi Innocent wahamagaraga abakinnyi batandatu ba mbere bagomba guhembwa yavugaga uko bakurikirana ariko ntavuge uko basumbana mu guhembwa amafaranga kuko abahembwaga bahabwaga ibahasha ikirimo kikamenywa n’uwayihawe gusa.

  1. Gasore Serge yakoze nk’uwahawe akazi kandi igikorwa ari we muyobozi wacyo
Aha Gasore yari agiye kureba aho abakinnyi bagiye guhagurukira

Gasore Serge watangije 20KM de Bugesera, nyuma akaza gufatanya n’Akarere ka Bugesera, muri iki gikorwa ntiyicaye ngo azabaze raporo nyuma, imirimo myinshi yabaga afatanyije n’ababaga babihawe nk’akazi nko gushyira abakinnyi ku murongo mbere yo gutangira amarushanwa ndetse no gukurikirana akantu ku kandi aho buri muntu ufite icyo yari ashinzwe yari afite uko ahura nawe aho bibaye ngombwa na we agakora.

  1. Muri 20KM de Bugesera abakinnyi bambaye umwambaro wanditseho “Kigali International Peace Marathon 2018”
Nguwo umwambaro wa Marato ya Kigali ya 2018 wagaragaye muri 20KM de Bugesera

Abakinnyi bitabiriye 20KM de Bugesera bari bambaye umwambaro watanzwe na MTN wanditseho mu mugongo Marato Mpuzamahanga ya Kigali y’Amahoro y’umwaka ushize wa 2018 (Kigali International Peace Marathon 2018). Ibi bikaba bishobora kuba byaratewe n’uko MTN yari umuterankunga Mukuru wa Marato Mpuzamahanga y’Amahoro ya 2018 nyuma ijya no gutera inkunga 20KM de Bugesera ya 2019.

  1. Hari abaterankunga bagaragaye muri 20KM de Bugesera ya 2018 batagaragaye mu ya 2019
Hari abaterankunga baje muri 20KM de Bugesera ya 2018 batagarutse mu ya 2019

Muri 2018 isosiyete y’indege ya Ethiopian yari mu baterankunga ba 20KM de Bugesera kimwe na TV1, ariko muri 2019 ntibongeye kugaragara.

Uwabaye uwa mbere mu kwiruka kirometero 20 mu bahungu ari we Hitimana Noel na Nyirarukundo Salome mu bakobwa mu bihembo bahembwe harimo na tike y’indege yo kujya i Dubai n’indege ya Ethiopian, ariko TV1 ikabishingira mu bijyanye n’imibereho. Amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye gutohoza ni uko Hitimana Noel na Nyirarukundo Salome bose nta n’umwe wagiye gutemberera i Dubai ahubwo amatike y’indege yabo  bashobora kuba barayagurishije kuko n’ubundi bari basanzwe bakora ingendo zo mu ndege icyo gihembo nta gishya bakibonagamo.

  1. Abakongomani batangajwe n’uko bakiriwe
Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi ashyikiriza igikombe ikipe yaje iturutse i Goma

Ikipe y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yitabiriye 20KM de Bugesera ariyo yizanye,ariko abaje muri iyo kipe batunguwe n’uburyo bakiriwe neza ndetse bagafashwa no mu bijyanye no kubona buri kintu babaga bakeneye.

Ombeni Alfred Rubanguka, Visi Perezida w’ikipe y’imikino ngororamubiri i Goma yavuze ko uburyo bitaweho kuri buri kintu kandi ari ubwa mbere bitabiriye 20KM de Bugesera, bizatuma bitabira n’iya 2020.

Abakinnyi b’ikipe ya Goma bagendaga mu modoka y’ikigo cy’amashuri Gasore yubatse kiri mu Murenge wa Ntarama cyitwa “Rwanda Children Christian School” mu kigo cya Gasore Serge Foundation.

Gasore Serge watangije 20KM de Bugesera

Aba bakinnyi bitabwagaho mu gihe ubusanzwe iyo irushanwa rifunguye (open) uryitabiriye yirwariza kuri buri kintu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up