Gitoki: Barifuza ko ibyiciro by’ubudehe bigira amashami

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, barifuza ko abari mu cyiciro kimwe cy’ubudehe bose batafatwa kimwe, ahubwo hakaba uburyo bwo kubatandukanya hakurikijwe uko binjiza.

Nkaka Aloys utuye mu Kagali ka Nyamirama, Umudugudu wa Rukiri mu Murenge wa Gitoki, avuga ko mu gutanga ubufasha mu baturage ibyiciro by’ubudehe bitajya bishingirwaho kuko abari mu cyiciro kimwe bataba banganya amikoro. Nkaka yatanze urugero ko abana be babonye amanota abemerera kwiga muri Kaminuza, ariko ntibishyurirwa kuko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Nkurunziza Théogène utuye mu Mudugudu wa Gahabo, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki

Nkurunziza Théogène utuye mu Mudugudu wa Gahabo, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, ubushize washyizwe mu cyiciro cya gatatu, yabwiye umunyamakuru ko mu gutanga ubufasha ibyiciro by’ubudehe bidakwiriye kureberwaho kuko hari uwo wasanga mu cya kabiri yishoboye, ariko uwo mu cya gatatu nta mikoro afite, ati “bakwiriye kureba imitungo umuntu afite ntihagenderwe ku byiciro by’ubudehe kuko nabyo hakenewe ko habamo andi mashami”.

Ntezimana Gilbert wabanje gushyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe ariko nyuma akaza kujurira agashyirwa mu cya mbere avuga ko abantu bo mu cyiciro cya mbere ari bo bagomba gukomeza gufashwa kuko nta bushobozi baba bafite ndetse nta n’imbaraga zo gukorera amafaranga bafite, ariko mu cya kabiri gufashwa ntibajye bafatwa kimwe kuko n’ibyo binjiza bitaba bingana.

Uyu muturage wo mu Murenge wa Gitoki yagize ati “mu cyiciro cya kabiri hagomba kubamo “sous branche” kuko  ukirimo aba afite n’amahirwe yo kujya mu cya gatatu mu buryo bwihuse”.

Musabyimana Jeanne d’Arc we asanga ibyiciro by’ubudehe bikwiye kuba bitatu, ariko mu gutanga ubufasha ntibigenderweho kuko abari mu cyiciro kimwe bataba banganya n’ubushobozi, kuko umuntu ufite akazi kamuhemba umushahara uhoraho atandukanye n’ubeshejweho no guca inshuro.

Mushumba John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki yatangarije abanyamakuru ko mu ikusanyamakuru abaturage bifuje ko ibyiciro by’ubudehe byaba bitatu, abo mu cyiciro cya mbere akaba ari bo bafashwa ku buryo bungana ariko byagera ku cya kabiri n’icya gatatu bigahinduka.

Mushumba John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki

Mushumba yagize ati “mu ikusanyamakuru bakoze bagaragaje ko hakwiriye kuba ibyiciro bitatu, ubundi byari bine,ariko bakagaragaza ko icyiciro gikwiriye gufashwa ari icya mbere, mu bindi byiciro hakabamo agaka ka mbere, aka kabiri mu gufasha, ibyo bigaterwa n’ikintu umuntu yinjiza n’icyiciro cya gatatu, ariko na none muri serivisi ikenewe, umuturage  wenda ntiharebwe kanaka kuko ari mu cyiciro cya kabiri kujyana umwana ku ishuri bibe imbogamizi kuko ari muri cya cyiciro cya gatatu cyangwa icya kangahe bitewe na serivisi agiye guhabwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *