
Ikigo Ndera Buzima cya Masaka, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 ni cyo cyabimburiye ibindi mu gihugu mu kwambika abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza umwambaro mushya uriho n’ibirango bigaragaza amashuri n’uburambe muri uwo mwuga.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu, Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) butangaza ko kwambika imyambaro abakora uyu mwuga ndetse n’ibirango biri mu itegeko.
Kimonyo Julie, Umwanditsi Mukuru wa NCNM yatangarije abanyamakuru ko mu mpamvu zatumye gutanga uwo mwambaro mushya ku baforomokazi, abaforomo n’ababyaza byahereye mu Kigo Ndera buzima cya Masaka ari uko cyafashe iya mbere mu kwerekana ko gikeneye uwo mwambaro, ariko no mu tundi duce tw’igihugu amarembo yahise afunguka kugira ngo abakoresha bawugurire abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza.
Kimonyo yagize ati “icyo twakoze ni ukwerekana ko uwo mwambaro uhari bityo n’ahandi batangire kuwitegura”.
Kubambika imyambaro ibaranga ndetse n’ibirango byaba byemewe n’amategeko?
Mu birori byo gutangiza igikorwa cyo kwambika abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza umwambaro mushya uriho n’ibirango, Kimonyo Julie mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko ibyo bakoze hari itegeko ribishyiraho.
Kimonyo yavuze ko itegeko nimero 22 ingingo yaryo ya kabiri ivuga ko ibirango n’ibindi bimenyetso bizambarwa ku mwambaro (uniform) w’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza.
Itegeko nimero 25 ingingo ya mbere n’iya kabiri rivuga y’uko nta n’umwe wemerewe gukora umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza atanditse mu gitabo cy’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) kandi nta n’uwemerewe kubyiyita .
Umwanditsi Mukuru wa “NCNM” yashimangiye ko kwambara uwo mwambaro bizatuma bagaragara neza imbere y’ababagana.
Igitekerezo cyo kwambika umwambaro mushya abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza cyaturutse he?
Kagabo Innocent ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya “NCNM” yabwiye abanyamakuru ko impamvu umwambaro wari usanzwe uranga abaforomokazi, aforomo n’ababyaza bawuhinduye ari uko hari n’abakora indi mirimo bari bawuhuriyeho.
Kagabo yagize ati “hari hasanzwe harimo umwambaro w’abaforomo n’ababyaza, ariko dusanga uwo mwambaro utakigezweho kuri iki gihe, wasangaga umwambaro twakoreshaga, abarimu barawambara, ugasanga ababazi b’inyama barawambara, ugasanga abakora muri restora barawambara, dutekereza noneho ku mwambaro twashaka uberanye n’umwuga w’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza”.
Ukuriye Inama y’Ubutegetsi (Chairperson) ya National Council of Nurses and Midwives “NCNM” yakomeje avuga ko nubwo uwo mwambaro wakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ariko uri mpuzamahanga.
Uko watandukanya Umuforomo, Umuforomokazi n’Umubyaza bihereye ku mwambaro bambaye
Mukansanga Pelagie umubyaza mu Kigo Nderabuzima cya Masaka yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ari bo ba mbere bambitswe uwo mwambaro mushya n’ibirango byawo.
Nyuma abanyamakuru bamubajije uburyo umurwayi nagera kwa muganga azatandukanye umuforomokazi, umuforomo n’umubyaza, yasubije ko umwambaro w’umuforomo n’umuforomokazi ukozwe mu ibara ry’umweru mu gihe umubyaza ukozwe mu ibara ry’ubururu.
Mukansanga yashimiye NCNM kuba yaratekereje no ku bantu batemera kwambara amapantalo kuko nabo amajipo bazambara yateganyijwe.
Habumuremyi Viateur umuforomo mu Kigo Ndera Buzima cya Masaka yavuze ko yishimiye umwambaro mushya bahawe, igisigaye ari uko hazatangwa n’inkweto n’ingofero.
Imiterere y’ibirango bigaragara ku mwambaro mushya w’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza
Umuforomokazi, Umuforomo n’Umubyaza ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), ufite uburambe mu kazi bwo munsi y’imyaka itanu ikirango cye ni agakoni (rank) kamwe, ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza akagira n’uburambe buri hejuru y’imyaka itanu ni udukoni tubiri dushyirwa ku ishati ye, bigenda bisumbana hakurikijwe uburambe n’amashuri.
MINISANTE irasaba amavuriro yose gukoresha abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza bambaye imyenda mishya
Kamuhangire Eduard, ushinzwe ireme ry’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye abakora mu buvuzi bose kwambika abakozi babo iyo myambaro mishya.
Kamuhangire yagize ati “icyo dusaba amavuriro yose muri rusange, ari abanza, ayisumbuyeho n’ay’icyitegererezo ni uko bashyira mu bikorwa kwambika abaforomo, abaforomokazi ndetse n’ababyaza kugira ngo n’abarwayi batugana barusheho kutumenya no kutwisanzuraho kuko baba batwiyumvamo bitewe n’uko twabakiriye n’uko twambaye binaturanga nk’abanyamwuga”.
Andi mafoto






