
Urubyiruko ruri mu Itorero mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu Karere ka Rubavu rwemeza ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu bari ku rugamba rw’iterambere.
Uru rubyiruko rurakora ibikorwa binyuranye harimo, kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana ndetse no kubakira imisarani abatishoboye.
Niyitanga Fidele, umutoza w’intore mu Murenge wa Nyakiriba yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubu bari ku rugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwarangiye.

Abandi bo bavuze ko bafite umugambi wo kuzenguruka Umurenge wose bagamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana nk’uko ibikorwa by’uru rubyiruko bishimangirwa na Bosco Tuyishime, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba.