Kagame yahagaze mu Mujyi wa Musanze asuhuza abaturage

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahagaze mu Mujyi w’Akarere ka Musanze asuhuza abaturage, bikaba byari ubugira gatatu mu bihe bitandukanye.

Ubwo Perezida Kagame yari avuye gusura abaturage  b’Akarere ka Burera kuri uyu wa Gatatu yahagaze mu mujyi wa Musanze asuhuza abaturage.

Iki gikorwa yaherukaga kugikora muri uyu mujyi tariki ya 4 Nyakanga 2017 ubwo yari avuye mu Karere ka Nyabihu ahizihirijwe umunsi wo kwibohora.

Perezida Pagame asuhuza abaturage

Perezida Kagame muri 2016 nabwo yahagaze mu Karere ka Musanze asuhuza abaturage tariki 24 Werurwe 2016 ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri 2015 nabwo Umukuru w’Igihugu yagaragaye yavuye mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage benshi bari i Nyabugogo ubwo yavaga i Gicumbi ku munsi wo Kwibohora nk’uko ikinyamakuru ukwezi dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Muri Gashyantare 2016 nibwo yaherukaga gusabana n’abaturage muri ubu buryo ubwo abantu bake bari mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahahoze Radio Rwanda batunguwe no kubona Perezida Kagame ari kugenda n’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up