Abasaga ibihumbi bibiri bategerejwe muri 20KM de Bugesera

Gasore avuga aho imyiteguro ya 20km de Bugera igeze

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, mu Karere ka Bugesera hazabera isiganwa ku maguru rya 20KM de Bugesera, aho abasaga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha.

20KM de Bugesera ya 2019 iri mu byiciro bitanu  

  • 40 KM ku basiganwa ku magare (cycling)
  • 20KM gusiganwa ku maguru (running)
  • 8KM abasiganwa ku maguru (running)
  • 3KM ku basiganwa bagamije kwishimisha (run for fun, race to restore)
  • Abafite ubumuga bw’ingingo baziruka n’amagare yabugenewe (wheelchairs) ahareshya na 3KM.

Agashya muri 20KM de Bugesera

20km de Bugesera ku nshuro ya kane irimo udushya dutandukanye nko kongera umubare w’abagore n’abakobwa bazitabira irushanwa , abafite ubumuga bw’ingingo bazasiganwa mu tugare (wheelchairs) n’imurika bikowa (exhibition village) rizakorwa n’urubyiruko ku munsi w’irushanwa tariki ya 12 Gicurasi 2019 muri  Lapalisse Nyamata.

Imyidagaduro muri 20KM de Bugesera

Abanyarwenya bitwa “Daymakers” (KIBONKE, Etienne na Japhet) bazasetsa abantu mu gikorwa cyiswe “movie night” tariki ya 11 Gicurasi  kuri Lapalisse-Nyamata.

Nyuma hazerekanwa Filimi yitwa the “Royal Tour”  yerekana  Perezida wa Repubulika atembera ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Abakinnyi basiganwa ku maguru (athletes) baba abazwi n’abatazwi bakomeje imyitozo kugira ngo bazegukane iri siganwa ubu mu Rwanda rifatwa nk’irya kabiri nyuma ya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon).

Ikirango cya 20KM de Bugesera

20KM de Bugesera yabayeho ku gitekerezo cya Gasore Serge wagiye kwiga Kaminuza muri Amerika abikesha kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletics), iri siganwa ryahereye mu muhanda wo mu Murenge wa Ntarama ari naho Gasore yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up