Equity Bank yatwaye ibikombe 3 mu mikino y’abakozi

Abakinnyi ba Equity Bank ishami ryo mu Rwanda, begukanye ibikombe bitatu mu mikino y’umunsi mukuru w’Umurimo.

Igikombe kimwe ni icyo mu mukino wa Basketball mu bigo by’abikorera, icya kabiri n’icy’umupira w’amaguru mu bikorera (private sector) naho icya gatatu ni icy’uko ikipe ya Equity y’umupira w’amaguru mu guhatanira igikombe kiruta ibindi (super Cup) yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindwa na REG kuri Penariti 6 kuri 5 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera tariki ya 28 Mata 2019 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe tariki ya 1 Gicurasi 2019.

Parfait Tuyisenge kapiteni w’ikipe ya Basketball ya Equity yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko nubwo bakora muri banki ariko bitababuza gukora imyitozo kuko bayikora byibura gatatu mu cyumeru nyuma ya saa kumi n’ebyiri akazi karangiye.

Shyirakera Munyanziza Seth ukora muri serivisi ishinzwe abakozi muri Equit Bank yatangarije ikinyamakuru impamba.com gukora imyitozo nyuma y’akazi ndetse no gukina bashyizemo imbaraga ari byo bakesha ibikombe bitatu begukanye.

Shyirakera yakomeje avuga ko binyuze muri iyi mikino y’abakozi babonye umwanya wo kwerekana ibikorwa bya Equity Bank.

Abakozi ba Equity Bank bakora akazi ndetse bagashaka n’umwanya wo gukina
Ministre w’Umurimo Kayirangwa ashyikiriza Parfait igikombe cya Basketball
bakozi ba Equity Bank nyuma y’imikino y;umunsi w;abakozi
Shyirakera Munyanziza Seth ukora muri serivisi ishinzwe abakozi muri Equity Bank

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *