Ibintu 4 muganga Sibomana yasaba Ministre w’Ubuzima agize amahirwe yo guhura nawe

Sibomana ngo hari byinshi yabwira Ministre w’Ubuzima aramutse agize amahirwe yo guhura nawe

Sibomana Jean Bosco, umuyobozi w’Umuryango Mugari w’Abavuzi ba Gakondo (UMUAGA ) avuga ko agize amahirwe yo guhura na Ministre w’Ubuzima hari ibyo yamusaba bikiri imbogamizi ku iterambere ry’abavuzi ba gakondo mu Rwanda nko kuba nta bushakashatsi bukorwa ku miti bakoresha.

  1. Kwita ku ireme ry’ubuvuzi bwa gakondo

Mu kiganiro Sibomana Jean Bosco ufite ivuriro ry’imiti ya gakondo ryitwa “African Cultural Medicine” yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko mu byo yasaba Ministre w’Ubuzima aramutse ahuye nawe ari ukumusaba kubafasha kwita ku ireme ry’ubuvuzi bwa gakondo kuko n’ubu hari n’abakiyitirira uyu mwuga.

  1. Ingengo y’imari yita ku buvuzi bwa gakondo

Sibomana asanga hakenewe ingengo y’imari iteza imbere ubuvuzi bwa gakondo kuko ubuvuzi bakora bwunganira ubwa kizungu.

  1. Ubushakashatsi ku buvuzi bwa gakondo

Uyu muvuzi wa gakondo avuga ko ibyo bakora ari ubucurabwenge ari na yo mpamvu bikwiriye gukorerwa ubushakashatsi.

  1. Gutera ibiti by’imiti bivura

Sibomana yavuze ko agize amahirwe yo guhura na Ministre w’Ubuzima yamubwira ikibazo cy’uko nta biti biterwa bivura kuko hari ibigenda bicika.

Ikindi Sibomana avuga ko ni uko hakwiye kujyaho amategeko agenga abavuzi ba gakondo kuko akenshi umwuga wabo ukorwa n’abantu bawusigiwe n’ababyeyi babo.

Sibomana ni Umuyobozi w’Umuryango w’Abavuzi ba Gakondo uzwi ku izina rya “UMUAGA International Medicine”, akagira ivuriro ryitwa “African Cultural Medicine” rikorera i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Imiti wasanga mu ivuriro rya Sibomana Jean Bosco ryitwa African Cultural Medicine
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo
Ministre w’Ubuzima Dr Diane Gashumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *