Imikino y’Umunsi w’Umurimo yasojwe, hamenyekana amakipe azaserukira u Rwanda

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ashyikiriza igikombe kapiteni w’ikipe ya REG

Imikino yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo yitabiriwe n’ibigo na za Minisiteri yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019, ari nabwo abanyamakuru batangarijwe amakipe yose azaserukira u Rwanda mu mikino ya Afurika izabera muri Tuniziya mu Kuboza uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka ushize.

Amakipe azaserukira u Rwanda ni: REG, Equity Bank, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare n’Ikigo gishinzwe kuvugurura amategeko.

Amakipe yabaye aya mbere mu mikino y’abakozi yakundaga kwitabira imikino iyihuza n’ibihugu by’aka Karere cyane cyane mu Burundi, ariko hari hashize igihe iyo mikino itaba, muri uyu mwaka wa 2019 akaba ari ubwa mbere abakozi bo mu Rwanda bazitabira imikino y’Afurika ibahuza, nyuma y’uko ishyirahamwe ARPST ryamaze kwemerwa nk’umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi muri Afurika.

Mpamo Thierry Tigos, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) yavuze ko amakipe yose azaserukira u Rwanda muri iyi mikino yamaze kubimenyeshwa, ndetse n’ingengo y’imari azakoresha yamaze guteganywa. Mpamo yashimiye ibiro bya Ministre w’Intebe byagize uruhare kugira ngo ubuyobozi bw’ayo makipe bwumve ko bugomba gufasha amakipe kuzitabira iyo mikino ya Afurika.

Umuyobozi wa ARPST na none yabwiye abanyamakuru ko iyi mikino ari ingenzi kuko abakinnyi bazi gukora ibafasha kubona akazi, akaba ari na ryo banga ibigo bikunze gutwara ibikombe bikoresha.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimye urwego imikino y’abakozi imaze kugeraho, ashimangira ko batazahwema kuyitera inkunga.

Ministre Kayirangwa yasabye abari muri Sitade Amahoro aho iyi mikino yasorejwe ko bagomba kuzirikana gukora umurimo unoze, siporo no kugira ubuzima bwiza. Ikindi na none yasabye ibigo by’abakozi gushyiraho uburyo bagomba kujya bakina.

Yagize na none ubutumwa ageza ku bakozi ati “abakozi nabo bumve ko siporo ari ingenzi atari ugukina babibahatira”.

Yasoje abifuriza umunsi mukuru w’umurimo uzizihizwa tariki ya 1 Gicurasi 2019.

Ku rwego rw’Igihugu umunsi w’Umurimo uzizihirizwa mu Karere ka Nyagatare.

Iyi mikino yarimo ibice nka bitatu, aho abafite abakozi basaga 100 bakinaga ukwabo naho abafite abari munsi y’ijana bagakina ukwabo hakaza n’icyiciro cy’abakina ku giti cyabo nko mu gusiganwa ku maguru, igisoro, Table Tennis n’indi.

Hari imikino yari yaramaze gusozwa n’indi yasojwe kuri iki Cyumweru aho nko mu mupira w’amaguru REG yahuye na Equity bikarangira ari igitego kimwe ku kindi, hiyambazwa penarite REG yinjiza 6 kuri 5.

Amafoto

Nzororera Joseph wakiniraga ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri nyuma akaza kwirukanwa mu badatanga umusaruro yabaye uwa mbere mu mikino y’abakozi aho yakiniye Minisiteri y’Ingabo
Equity Bank ikina na REG ku mukino wa nyuma
Ministre w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Fafan yatanze ubutumwa
Parfait Busabizwa (iburyo) Visi Meya Ushinzwe Ubukungu mu Mujyi wa Kigali wigeze no kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi yaje kureba iyi mikino
Mpamo Thierry Tigos Perezida wa ARPST
Mpamo ashyikiriza ibihembo umukinnyi wa MOD
Ministre w’abakozi ba Leta yashyikirije igikombe Parfait Tuyisenge kapiteni w’ikipe ya Equity Bank

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up