
Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Kigina wo mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba,bavuga ko hari abakobwa bashukisha ibintu nk’amatelefoni agezweho( smart phone) amafaranga n’ibindi. Uyu muco wo kurarikira ibintu ngo niyo ntandaro yo gutuma bamwe batwara inda zitateganyijwe.
Ibi abaturage babigararaje mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro ari wo Pax Press.
Hahirwabasenga clementine w’imyaka 20 avuga ko igituma abakobwa batwara inda zitateganyijwe akenshi bituruka kuba bamwe ari abakene bahura n’ababashukisha amafaranga makeya bagashiduka byababayeho.
Yagize ati ” Njyewe mbona ikigituma hari abakobwa batwara inda zitateganyijwe ababashuka akenshi babafatirana n’ubukene baba bifitiye ugasanga nk’umugabo cyangwa umusore wifitiye amafaranga akuguriye telefone nziza akakwitaho cyane, iyo rero utarebye kure kuko we aba afite icyo ashaka kugeraho ushiduka yaguteye inda.”
Akomeza yongeraho ko nyuma yaho iyo umukobwa atwaye inda atateganyije usanga ari mu buzima bubi kuko akenshi abazibatera nta nicyo babafasha ugasanga akakwicira amahirwe kuko uba ugiye kuba umubyeyi bigutunguye ugasanga akwiciye ejo heza wari kuzagira kuko akenshi abakobwa bibayeho niba bigaga babihagarika bakinjira mu bundi buzima butaboroheye dore ko iyo hagize uwo bibayeho akenshi kubona n’ababyeyi babyihanganira biba hakeya kuko hari ababyeyi bahita birukana abana babo.
Mukakayiro Josephine w’Imaka 18 yemeza ko mu abakobwa bahura n’ibishuko byinshi ariko iyo umukobwa bimubayeho afite ababyeyi bakurikirana ubuzima bwe bwaburi munsi hari icyo bimufasha.
Ati ” Nibyo koko duhura n’ibishuko byinshi ariko ngewe mbona hari ubwo ababyeyo bacu nabo babigiramo uruhare kuko benshi ntagitsure bagiha abana babo. Urugero niba uri umubyeyi ukabona umwana yambaye umwenda utarigeze uwumugurira ntumubaze aho yawuvanye ubwo ntuba uri gusa nkaho umushyigikiye iyo ukomeje kumureka rero nibwo uzajya kubona bamuteye inda kandi waragombaga kubikumira bitaraba nk’umubyeyi.
Mukamurigo Julienne umubyeyi w’imyaka 52 afite abana 4 nawe atuye mu murenge wa Kigina avuga ko hari ababyeyi batagihana abana babo kuko babahaye uburenganzira bwo kwikorera ibyo bashatse byose ariko abona bakwiye kugira umwanya bagenera abana babo.
Yagize ati ” mubyo ababyeyi dukora byose dukwiye gushyiraho umwanya wo kumenya uko abana bacu babayeho, nonese umubyeyi arajya kubona umwana afite telephone ihenze kurusha iyo atunze kandi ariwe umumenyera byose aba atekereza ko yayikuyehe koko. Iyo ubonanye umwana ikintu utarakimuguriye uri umubyeyi we ukamureka uba uri kumuroha ahantu hatari neza nagato.Twongere natwe tugenzure neza uburere duha abana bacu koko niba bukwiriye.”
Claudius Karahamuheto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, atangaza ko ikibazo cy’abana baterwa inda gihari, impamvu ituma gikunze kugaraga cyane ngo nuko n’ababyeyi baradohotse kubera kuba mu kazi kenshi hakiyongeraho n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango.
Yagize ati ” Impamvu abana baterwa inda bakomeza kugaragara ni uko n’ababyeyi nabo basigaye bahugira mukazi cyane ntibashake umwanya wo kuganiriza abana babo. Ibi rero bituma ababashuka biborohera kuko babahereza amafaranga cyangwa ibintu runaka ugasanga ababyeyi ntinabizi bikagera ku rwego abana babatera amada ariko tugiye kushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kongera kwibutsa ababyeyi inshingano zabo no gukomeza kwigisha imiryango ifite amakimbirane ikabana neza kuko akenshi ariho ibyo bibazo bituruka.”
Umurenge wa Kigina ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe , ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko ubarurwamo abana batewe inda zitateganyijwe basaga 20, ariko bukaba buri gukora ubukangurambaga bafatanyije n’izindi nzego mu rwego rwo kuzikumira.