
Ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys i Rwamagana uwari uhagarariye imiryango y’abashyinguwe mu rwibutso ruri imbere ya Paruwasi ya Rwamagana yasabye ko urwibutso ruhubatse rwashyirwaho ubusitani hagashyirwaho n’ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside ndetse n’ibimenyetso bigaragaza ko barokowe n’inkotanyi
Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre nawe mu ijambo rye yasabye ko hakubakwa ubusitani bwo kwibuka kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babone ahantu hatunganye hazajya habafasha kwibuka batuje .

Aragira ati “Ahantu nkaha rero dukwiye kuza kuharirira ariko hakadufasha no kuruhuka ariko dukwiye no kuhakura ingufu nibaza ko buri gihe uko tuje kwibukira ahangaha ko tugomba kuhakura imbaraga ,aha hakwiye kubakwa ubusitani bwajya budufasha kwibuka neza,nagira ngo nsabe ko kandi aha uru rwibutso rwubatse hakwagurwa hakaba hagari ku buryo hakorwa n’ubusitani buzajya butuma twibukira ahantu heza kandi hagakorwa ku buryo bwiza bwo kwibuka abacu bashyinguwe muri uru rwibutso”.
Mbayiha Mathias umwe mu bari bahungiye kuri paruwasi gaturika akaza kujya ku bitaro bya Rwamagana nawe arasaba ko ku rwibutso rwa Rwamagana hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside ndetse hakubakwa ‘ikimenyetso kigaragaza ko inkotanyi zarokoye abatutsi barimo n’abari bagiye kwicirwa ku bitaro bya Rwamagana nawe akaba yari umwe mubo interahamwe n’ingabo zahoze ari iza Leta bari babashyize ku murongo bagiye kubica ariko bakarokorwa n’Inkotanyi.
Yagaragaje ko ubwo bubakaga urwibutso ruri imbere ya Kiriziya bifuje ko hanashyirwaho ikimenyetso cy’ishusho ikozwe n’abanyabugeni igaragaza ko Inkotanyi zabarokoye ntibicwe.

Guvereneri Mufulkye Fred uyobora Intara y’iburasirazuba wari witabiriye umuhango wo kwibuka kuri urwo rwibutso nawe yijeje abarokotse Jenoside ko ibyifuzo byabo hagiye gushakwa uko byashyirwa mu bikorwa bafatanyije na Ibuka