
Bamwe mu bahinga umuceli mu gishanga cya Rurambi giherereye hagati y’uturere twa Bugesera na Kicukiro, barasaba ubuyobozi bwa koperative kujya bubaha imbuto itanga umusaruro uhagije.
Bamwe mu bahinzi baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com, bavuga ko batajya babona umusaruro uhagije w’umuceli, bitewe n’imbuto bahinga bagasaba ubuyobozi bwa Koperative babarizwamo kubashakira imbuto itanga umusaruro
Umwe mu bahinzi Kalisa (ni izina yahimbwe) agira ati “ntabwo imbuto duhinga itanga umusaruro uhagije, twibaza impamvu bataduhindurira imbuto bikatuyobera”.
Mugenzi we nawe uhinga muri iki gishanga, nawe yemeza ko imbuto bahinga itabaha umusaruro uko bikwiye, ati“turasaba abayobozi ba koperative, bajye badufasha tubone imbuto ituma tubona umusaruro uhagije, kuko iyo duhinga tuba twashyizemo imbaraga nyinshi, ubwo rero iyo tutabonye umusaruro ujyanye n’imbaraga tuba twakoresheje tuba duhombye”.
Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyavuganaga n’umuyobozi wa koperative KORIMARU, ihinga umuceli muri iki gishanga; Murenzi Athanase; yashimangiye ko imbuto zihingwa muri iki gishanga zujuje ubuziranenge, ahubwo avuga ko hari igihe umuceli utigeze kwera neza bitewe n’ikirere cyari cyahindutse, ati“imbuto yo ubwayo yujuje ubuziranenge, ahubwo twemera ko hari igihe abahinzi bigeze kugira igihombo, ariko byari byatewe n’ikirere cyari cyahindutse, ntabwo rero bakwitwaza ko ari imbuto”.
Umucungamutungo(manager) wa koperative KORIMARU; Mbonigaba Silas; yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubundi muri iki gishanga bahingamo ubwoko bw’imbuto y’umuceli bune, ibi ngo bigakorwa hagamijwe kwirinda ko abahinzi bagira igihombo mu gihe baba bahinze imbuto imwe, igafatwa n’uburwayi,.
Silas agira ati “buri gihembwe duhinga imbuto enye, ku buryo buri gace kaba kahinze imbuto itandukanye n’iyo akandi kahinze, mu kindi gihembwe ntigahinge iyo kahinze mu cyabanje, gusa ariko imbuto ntabwo zera kimwe, ntabwo rero twakwemerera abahinzi guhinga iyo bifuza gusa yitwa Buryohe, kuko iramutse ifashwe n’uburwayi bahita bahomba bose”.
Uyu muyobozi avuga ko bakomeje kujya baganiriza abahinzi kugira ngo bagire imyumvire imwe kuri iyi gahunda, na cyane ko ibafitiye akamaro ati “natwe icyo tugamije ni ukubona abahinzi bahinze bakeza neza, bakabona n’imisanzu yo gutanga muri koperative, turakomeza kubaganiriza kugira ngo bagire imyumvire imwe kuri iyi gahunda, na cyane ko ari nacyo ikigo gishinzwe guteza imbere ubunzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kidusaba, kandi akaba ari nayo masezerano tuba twagiranye n’inganda zitugurira umusaruro”.
Ubwoko bw’umuceli buhingwa mu gishanga cya Rurambi, ni ubwitwa Buryohe, Gakire, insindagirabigega na Yuni, bisobanurwa ko akenshi abahinzi baba bishakira guhinga ubwoko bwa Buryohe kuko ari bwo butanga umusaruro mwinshi, ibi rero ngo ntibyakunda kuko mu masezerano baba bafitanye n’inganda ni uko baba bagomba kuziha ubwoko butandukanye nkuko bikomeza bitangazwa n’uyu mucungamutungo wa Koperative.
Igishanga cya Rurambi cyose hamwe gifite hegitare 1000, hatunganyijwe hegitare 850 zo guhingaho, zirimo 200 zagenewe guhingaho igihingwa cya Stevia, naho 650 zikaba ari zo zihingwaho umuceli, zihingwamo n’abahinzi 1667.