Umuyobozi wa CMA arashishikariza urubyiruko kwizigamira binyuze mu marushanwa

Umuyobozi w’agateganyo wa Capital Market Authority, Bundugu Eric

Capital Market University Challenge ni amarushanwana ategurwa na “Capital Market Authority” akaba ahuza urubyiruko rwo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kuri ubu akaba yarabaye ku nshuro ya gatandatu.

Amarushanwa ya 2019 yateguwe na “Capital Market Authority (CMA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange (RSE), n’ikigo mpuzamahanga gihuza abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyi(International Association of Students in Economic and Commercial Sciences (AIESEC) hamwe n’ikigo cya ICPAR(the Certified Public Accountants of Rwanda).

Abanyeshuri babajijwe n’ibibazo bitandukanye

Aya marushanwa akaba yaratangiye tariki ya 1 Werurwe 2019 kugeza 26/3/2019).

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Capital Market Authority, Bundugu Eric, yavuze ko aya marushanwa bayategura mu rwego rwo kugira ngo barusheho gushishikariza urubyiruko umuco wo kwizigamira.

Bundugu yagize ati “turizera ko binyuze muri aya marushanwa urubyiruko rwinshi ruzasobanukirwa umuco wo kwizigamira, bakaba barigishijwe uko bashora amafaranga yabo ku isoko ry’imari n’imigabane, uko bagura impapuro mvunjwagaranga(bonds)  ibyo bikazatuma bateganyiriza ejo habo hazaza”.

Yerekanye ubuhanga afite mu gushushanya

Aya marushanwa yo ku nshuro ya gatandatu (6) yakozwe mu byiciro bitatu, amarushanwa abanza(pre-selectio), amarushanwa ya nyuma(finals) n’abahize abandi (the best winners) bikaba byarabereye muri Mount Kenya University Rwanda tariki ya 1/3/2019 abagera kuri 700 bakaba baritabiriye aya marushanwa.

Amarushanwa abanza yabereye mu Ntara zose z’igihugu, taliki ya 13/03/2019 yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, taliki ya 15/03/2019 yabereye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Iburengerazuba, amarushanwa ya nyuma akaba yarabaye taliki ya 26/03/2019.

Amatsinda atatu ya mbere yahembwe, angana na 1,500,000, Frw(Itsinda rya mbere) 1,200,000 (Itsinda rya kabiri)na  Frw 800,000(Itsinda rya gatatu), mu kubazwa ibibazo, naho buri muntu ku giti cye uwa mbere yahembwe 500,000Frw, uwa kabiri Frw 300,000, naho uwa gatatu ahembwa Frw 200,000 mu bibazo bijyanye no kwandika.

Amarushanwa ya 2019, yahuje abagera kuri 672 mu buryo bwo kwandika umwandiko no kubazwa abo bose bakaba baraturutse muri za kaminuza no mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda akaba ariryo rushanwa rinini ryabaye kuva  aya marushanwa yatangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up