Umuhanzi Mucyo Hubert arifuza kugera ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi Mucyo Hubert muri Studio

Mucyo Hubert ni umuhanzi ukiri muto akaba ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza (Gospel),avuga ko aho Imana izishimira kumugeza hose ngo azahishimira ariko we ubwe ngo akaba yifuza kuzagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibitaramo.

Umuhanzi Mucyo Huert ubu abarizwa mu rusengero rwa Revival Palace Community Church ruherereye mu Murenge wa Gisozi,zimwe mu ndirimbo ze harimo: Nikubwawe,Intebe,Ahera,Azampoza,Ibanga,Umukiranutsi na Biracyashoboka.

Mu kiganiro na Mucyo Hubert ku wa 24 Werurwe 2019 yavuze ko yatangiye kuririmba mw’itorero ryitwa Jubulile Temple Church akaba yarakuriye muri korali yitwaga World Stars.

Mucyo avuga ko yari akiri muto ngo kuko icyo gihe yigaga mu mashuri abanza,avuga ko iyo korali ariyo yamuremyemo icyizere kuko ngo nyuma y’aho yagiye mu mashuri yisumbuye ashinga itsinda ryo kuramya no guhimbaza mu Karere ka Ruhango mu kigo cyitwa ECOLÉ secondary St Trinite  DE RUHANGO (ESSTR).

Mucyo yagize ati “nyuma yo gukora uwo murimo  narimfite impano yo kwandika indirimbo nkaziha ama korali yo ku ishuri muri 2017 mu kwezi kwa 7 nibwo nakoze indirimbo ndi njyenyine abantu barayishimira,2018 nibwo nafashe umwanzuro ntakuka mpitamo gukomeza gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ibyo byose byari umuhamagaro w’Imana.

Avuga ko kugeza ubu ngo ntamuzingo (album) arashyira hanze akaba afite indirimbo 5 ze bwite  izifite amashusho akaba ari 2 (2video songs)akagira n’izindi indirimbo  2 yakoranye n’abandi bahanzi bo mu Rwanda zose hamwe akaba ari indirimbo 7.

Abajijwe impamvu yahisemo gukora indirimbo zihimbaza Imana,yavuze ko yisanze yarakuriye mu muryango ukijijwe ati “nasanze gukorera Imana ari byiza”.

Mucyo avuga ko bamwe mu banzi afatiraho urugero harimo Uwimana Aime wo mu Rwanda na Bugembe Wilson wo muri Uganda.

Abajijwe ku kibazo cy’abahanzi batangira kuririmbira Imana nyuma bakabivamo, yavuze ko akenshi babivamo bitewe nuko insengero basengeramo zitabitaho.

Yongeyeho ati “Amatorero menshi abahanzi bakomokamo usanga atajya aganiriza abahanzi babo”.

Yakomeje avuga ko icyo yabwira abahanzi bagenzi be ko ari uko ntawabahampagaye ahubwo ari umuhampagaro w’Imana ndetse bakomeze gusenga kuko ntabwo bazacika intege mu gihe bazaba basenze.

Umuhanzi Mucyo Hubert

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje yavuze ko hari igihe umuhanzi ajya muri studio ukahirirwa ugataha ntandirimbo ukoze, gutinda kw’indirimbo gusohoka wateganyaga ko izasohoka vuba,ukora indirimbo kuba yakwicira gahunda.

Ikindi avuga ko kumenyana na’banyamakuru (Media) kumenyana n’amaradiyo  naho zikorera ntibiba byoroshye.

Inama agira abahanzi bagenzi be icya mbere ni ugusenga cyane  ati “icyo nababwira nuko dusenyera umugozi umwe  kuko nitubikora ku bwacu  ahubwo ni kubw’Imana  dushyigikirane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up