Rubavu: Umuryango wabanaga n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi watangiye kubakirwa (Amafoto)

Nkinamubanzi wabanaga n’amatugo mu nzu ya Nyakatsi yatangiye kubakirwa

Umuryango wa Nkinamubanzi Valens wo muri Rubavu wabanaga n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi ubu watangiye kubakirwa inzu y’amabati.

Nkinamubanzi atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Ruhangiro, akaba yari atuye mu nzu ya nyakatsi we n’umuryango w’abantu batanu ndetse akayibanamo n’inka yahawe muri gahunda ya Girinka kugira ngo abajura batayiba.

Inzu Nkinamubanzi yabagamo

Tariki ya 2 Werurwe 2019, ni bwo ikinyamakuru impamba.com cyanditse inkuru igaragaza ikibazo Nkinamubanzi yari afite cyo kuba muri Nyakatsi n’umuryango we, icyo gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakiriba bwafashe ingamba z’uko zizareba niba uyu musaza ari ku rutonde rw’abagomba gufashwa, ubu akaba ari kubakirwa.

Nkinamubanzi Valens yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko ashimira abamukoreye ubugizi, Leta igatangira kumwubakira ati “ndashimira Leta y’Ubumwe idahwema gutekereza kuri rubanda rugufi rukabaha inka rukabubakira n’inzu”.

Inzu Nkinamubanzi yatangiye kubakirwa nyuma y’ubuvuizi ikinyamakuru impamba.com cyamukoreye

Nkinamubanzi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Nyakiriba ati “ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Nyakiriba ku nkunga bari kuntera ngo mve muri nyakatsi”.

Ikindi yishimiye ni ukuba agiye kuba mu nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro mu gihe yari mu nzu mbi.

Nkinamubanzi arashimira abamufashije kugira ngo azave muri Nyakatsi
Aha niho Nkinamubanzi arara mu gihe agitegereje ko inzu yubakiwe izuzura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up