Nteziryayo Bénon yagizwe umwere, umuryango we urashimira inzego zagize uruhare kugira ngo ukuri kumenyekane

Nteziryayo Benon yamaze kugirwa umwere

Nteziryayo Bénon wari umaze igihe afungiye muri Gereza ya Mageragere azira abatekamutwe bakoze uburiganya bifashishije nimero ya telefone ibaruye kuri nimero ye y’indangamuntu, yagizwe umwere n’Urukiko rwa Gasabo nyuma y’uko yari yajuririye igihano yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha cyo gufungwa imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019 nibwo Urukiko rwa Gasabo rwagize Ntiziryayo Benon umwere nyuma yo gusanga ibyo yakekwagaho bitamuhama, akaba yasabiwe guhita arekurwa.

Ikinyamakuru impamba.com cyegereye Uwizeye Béatrice, umubyeyi wa Nteziryayo Bénon avuga ko yishimiye kuba umwana we yagizwe umwere akaba ashimira n’inzego z’ubuyobozi bwumvishije ugutakamba kwe kuko umuhungu we yari afunzwe arengana mu gihe uwari wagize uruhare mu cyaha yakekwagaho ari we CPL Gatabarwa Pierre Celestin icyo gihe yidegembyaga.

Uwizeye yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera bumvise ukuri umuhungu akagirwa umwere.
Tariki ya 21 Mutarama 2019 nibwo ikinyamakuru impamba.com cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Umuryango wa Nteziryayo uratakambira Perezida wa Repubulika nyuma yo gufungwa ngo azira ubutekamutwe bwagizwemo uruhare n’umupolisi”.
Nyuma yo gusohora iyi nkuru, amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko hari abantu bo mu nzego zo hejuru muri Polisi y’Igihugu bakurikiranye iki kibazo basanga CPL Gatabarwa Pierre Celestin afite uruhare mu cyaha cy’uburiganya cyakorewe Abayisenga Marie wizezwaga ko azahabwa akazi ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe, ari nayo mpamvu yahise nawe atangira gukurikiranwa.
Nteziryayo Bénon yafunzwe tariki ya 8 Ukwakira 2018 azira abatekamutwe bafite nimero ya telefone bibaruje ku ndangamuntu ye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwakatiye Nteziryayo Bénon igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3,000,000Frs) ruvuga ko Nteziryayo Bénon ari we wiyitaga Gatabarwa Pierre Celestin.

One Comment

  • Gashugi

    Byiza cyane kuko uyu mwana yari yarenganye pe amezi 6 yose amaze muri gereza arengana gusa abagize uruhare bose mukumurenganura mbasabiye kuramba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up