
Ikigo “Genigreen Solutions Ltd” kibarizwa mu Mujyi wa Kigali, gikora Imbabura yitwa “Ngufu” cyaje gukemura ikibazo cy’ibicanwa mu Rwanda.
Akaba ari muri urwo rwego “Genigreen Solution” ifatanyije n’kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) bamaze iminsi bakwirakwiza Imbabura mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Anicet Munyehirwe, Umuyobozi wa “Genigreen Solutions Ltd” kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2019, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko mu gihe kiri hagati y’amezi abiri n’atatu, Imbabura bamaze kugeza mu baturage mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa zigera ku gihumbi.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu uturere hafi ya twose two mu Rwanda iyi mbabura imaze kugeramo kandi uyiguze imufasha kuzigama kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakoreshaga mu bicanwa.
Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bikurikirana iyi gahunda yo gukwirakwiza Imbabura mu gihugu, bitangaza ko kugeza ubu ibipimo byerekana ko mu Rwanda abakoresha inkwi mu guteka bari kuri 79.9%; abagera kuri 17.4% bakoresha amakara; abifashisha Gaz ni 1.1%; naho abafite amashyiga ya rondereza yujuje ibisabwa ni 13.2%.
Izindi nkuru zanditswe kuri iyi gahunda yo kugabanya ibicanwa mu baturarwanda, zivuga ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bamaze igihe bigisha abaturage uburyo bakoresha rondereza na Gaz mu kugabanya inkwi ndetse n’amakara bakoresha.
Naho abayobozi batangaje ko bari gukora ubukangurambaga muri gahunda ya leta yo kurandura burundu icanishwa ry’inkwi kuko ari kimwe mu byanduza ikirere bigatuma imvura igwa ari nke, umuyaga ugahuha ari mwinshi ugasenya amazu bitewe n’uko amashyamba aba yaratemwe hashakwa inkwi.
Muri gahunda ya “Genigreen Solutions Ltd”, ifatanyije na REG ubwo muri Gashyantare 2019 berekezaga mu Karere ka Huye abaturage baturiye Ibisi bya Huye bavuze ko bumva akamaro ko kutangiza ishyamba ryabyo ariko bakagorwa no kutabona imbabura zihendutse zabafasha mu gukoresha ibicanwa bike mbere y’uko babona ubushobozi bwo gukoresha amashanyarazi mu guteka.
Mu murenge wa Bugeshi ho abaturage b’aho bavuga ko bacana inkwi n’amakara, ibindi bivugwa bakwifashisha mu gucana babyumva gutyo kuko iwabo utabona aho bigurirwa. Mu isoko ryabo i Kabumba ngo uhasanga inkwi n’amakara rimwe na rimwe.

Ubuyobozi bwa “Genigreen Solutions Ltd” butangaza ko iyo uguze Imbabura ya Ngufu mu minsi irindwi iyo itarondereje amakara uyigarura amafaranga ukayasubizwa.
Imbabura Ngufu igura mafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frs) uwifuza kuyigura yahamagara kuri nimero 0789099880.