Handball: Amakipe y’u Rwanda nubwo yagiye muri Tanzaniya mu buryo bugoye ariko akomeje kwihagararaho

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa mu batarengeje imyaka 20 iri i Zanzibar

Amakipe abiri y’u Rwanda mu bakobwa yitabiriye imikino y’aka Karere ibera i Zanzibar muri Tanzaniya yitwa “IHF Challenge Trophy” mu minsi ibiri ya mbere yatsinze imikino yose yakinnye nubwo yitabiriye iyi mikino itamaze iminsi yitoreza hamwe.

Ku munsi wa mbere ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze iy’u Burundi ibitego 17 kuri 13, naho iy’abataregeje imyaka 20 itsinda iy’u Burundi ku bitego 17 kuri 12.

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2019 uko yagenze

U18: Uganda 29 – 9 Kenya

U20: Kenya 26 – 12 Ethiopia

U20: Rwanda 28 – 14 Tanzania

U18 Rwanda56-13Djibouti

U20: Uganda 39 – 13 Djibouti

Burundi 39 – 1 Sudan

Uganda 42 – 16 Tanzania

Ethiopia 15 – 14 Burundi.

Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yishimiye uko amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara neza ndetse akaba afite n’icyizere ko aya makipe azagera ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18

Aya makipe abiri y’u Rwanda yagiye muri iyi mikino nta myitozo (local) abakinnyi bakoreye hamwe ifatika kuko niba baritoreje hamwe igihe kinini ni iminsi ibiri aho bitorezaga ku bibuga bya Sitade Amahoro bagacumbika kuri la Palisse Nyandungu, amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko iyo ari yo nkunga gusa Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatanze kuri aba bakinnyi naho ibindi by’urugendo n’uko abakinnyi bagomba kubaho bageze muri Tanzaniya ni ku nkunga y’Ishyirahamwe rya Afurika rya Handball hamwe n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Mbere y’uko aba bakinnyi berekeza muri Tanzaniya, ikinyamakuru impamba.com cyabajije abatoza niba abakinnyi barabonye igihe gihagije cyo kwitoreza hamwe, basubiza ko basanzwe baziranye kuko bahura muri shampiyona, imikino mpuzamashuri n’indi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up