Rwamagana:Ababyeyi barashinjwa kubangamira ireme ry’uburezi

Safari Ignace, Umuyobozi w’ishuri rya Rwamagana Catholic ryitiriwe St Vincent de Paul aganiriza abanyeshuri

Mu nama yahuje ababyeyi  barerera  ku ishuri  rya  Rwamagana Catholique ryitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul riherereye mu Murenge wa Kigabiro ubuyobozi bwagaragaje ko hafashwe ingamba zo gutanga uburezi bufite ireme, ariko babangamirwa n’ababyeyi bataye inshingano zo kugira uruhare mu myigire y’abana babo .

Umuyobozi w’ishuri yifashije ingero yagaragaje ko ababyeyi bafite uruhare mu kudindiza ireme ry’uburezi

Nkuko bitangazwa na Safari umuyobozi w’ishuri ngo hari abanyeshuri bafatirwa mu myitwaririre mibi nyamara bikagaragara ko bayikomora ku babyeyi babo .

Safari  umuyobozi wa St Vincent de Paul yagize ati “Hari ingero ngiye kubaha zigaragaza ko namwe ababyeyi mufite uruhare mu makosa akorwa n’abana banyu,hari umunyeshuri nohereje kunzanira umubyeyi kubera ko umwana yari yambaye nabi [imyenda imwambika ubusa] ariko umubyeyi yaje we yambaye ibigufi kurusha uwo mwana ,hari undi w’umuhungu nohereje kunzanira umubyeyi kubera kunywa inzoga ariko umubyeyi nawe aza yasinze ,hari undi wa gatatu nawe namubwiye imyitwarire y’umwana we muzi ukuntu yambwiye ngo umwana we ni umuririmbyi muri Kigabiro kuri ADEPR kandi maze kumubwira ko namusanze yicaye mu mugano kandi abari kumwe nawe bagaragaraga nk’abasinze ,mperutse no guhura n’utundi twana tubiri twarimo tubara imodoka  ndebye nsanga ari utunyeshuri  murumva ko ababyeyi mwabaye ba teririyo iyo urebye abatsindwa bose nta n’umwe uba adafite dosiye y’imyitwarire mibi”.

Umuyobozi wa Gr Scolaire St Vincent De Paul yanavuze ko abana batsinda neza ariko ko  imbogamizi nazo ari nyinshi

Bamwe mu babyeyi bemera ko hari igihe badohoka ku nshingano zo gukurikirana imyigire y’abana babo ariko bagasanga hakwiye ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi kubera imyitwarire y’abana .

Karekezi ni umubyeyi witabiriye inama usanga ababyeyi bata inshingano zo gufasha abana kwiga neza.

Yagize ati <turashimira abarezi barera abana bacu ko bakora akazi gakomeye kubera imyitwarire y’abana dufite ubona batacyumva ababyeyi ubundi wasangaga umwana yubaha ababyeyi byagera kuri mwarimu akamwubaha kurushaho ariko muri iyi minsi usanga nta mwana uhana ngo yumve icyo twabonye nuko usanga ubwacu tugira uruhare mu gutuma abana bangirika kuko niba utazi uburyo umwana wawe agenda ahindura imyitwarire waramuhariye abarimu uko bagenda bakura niko bahura na bagenzi babo badafite ikinyabupfura  ugasanga tubyibutse amazi yararenze inkombe ,turasaba ariko nuko ubuyobozi bwadufasha kuko hari aho umwana usanga yarananiye ababyeyi ariko hagiyemo n’imbaraga z’ubuyobozi byadufasha cyane”.

Groupe Scolaire Rwamagana Catholique ifite abanyeshuri 1187 biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanyeshuri  2370 biga mu mashuri abanza ni ishuri rya Kiriziya Gaturika rifashwa na Leta ku bw’amasezerano bifitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *