Kirehe: Imvura yangije ibikorwa byinshi harimo n’Urwibutso rwa Nyabitare (Amafoto)

Amabati y’Urwibutso rwa Nyabitare yasenyutse

Kuri iki Cyumweru mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kirehe haguye imvura nyinshi yari ivanzemo n’urubura ndetse n’umuyaga yagiza byinshi harimo n’inzu y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye.

Ibindi iyi mvura yangije aharimo: Amashuri, imyaka n’ibindi.

Aha ni mu Murenge wa Kigina

Ikinyamakuru impamba.com ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019 cyavugishije Dieudonné ushinzwe inyubako z’amashuri mu Karere ka Kirehe yemera ko iyo mvura hari ibintu byinshi yangije ariko yari atarabona amakuru yose y’umubare w’inyubako zaba zasenyutse.

Ishuri ry’ababyeyi rya Nyarubuye ni uku ryasenyutse

Nyuma hari andi makuru yanyuze ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko iyo mvura yishe umuturage umwe wa Kirehe, batatu bajyanwa kwa muganga, amashuri, insengero, inzu z’abaturage n’urwibutso rwa Nyabitare byangiritse.

Andi mafoto

Aha ni Kankobwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *