Abantu babiri bafunzwe bazira ibyo bakoze muri “Tour du Rwanda” ya 2019

(Ahimana Straton (uturutse ibumoso) umwe mu batawe muri yombi

Abantu babiri barimo umwe mu bakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) batawe muri yombi bazira  gukoresha mu buryo bunyuranyije n’ibyo baherewe isoko mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare rizwi ku izina rya “Tour du Rwanda”.

Abafunzwe ni Ahimana Straton ubusanzwe uzwi mu gusifura umukino wa Basketball na Uwiduhaye Rogin usanzwe ari umukozi wa Minisiteri ya Siporo n’Umuco ushinzwe indangururamajwi(sound system), ubu bose ngo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko Ahimana Straton na Uwiduhaye Rogin, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryabahaye isoko ry’indangururamajwi (sound system) kugira ngo izo ndangururamajwi zikoreshwe mu isiganwa rya “Tour du Rwanda” ku mafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana acyenda (900,0000Frs), aho gukoresha izabo cyangwa izo bakodesheje ahubwo bakoresha iza Minisiteri ya Siporo n’Umuco nyuma bimenyekanye bahita bashyikirizwa Polisi.

Uwatanze aya makuru akomeza avuga ko kimwe mu byatumye Straton na Rogin bimenyekana ko bakoresheje ibikoresho bya Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu nyungu zabo ari uko bananiwe kumvikana mu bijyanye no kugabana amafaranga y’isoko bahawe ry’indangururamajwi zakoreshejwe mu isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda.

Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) niba ayo makuru y’abantu batawe muri yombi nyuma y’akazi bahawe muri Tour du Rwanda ayazi, asubiza ko nawe ari ukubyumva gutyo ko FERWACY itaratumizwa ngo igire icyo ibivugaho.

Merhawi Kudus Ghebremedhin wo muri Eritrea ni we wegukanye Tour du Rwanda yasojwe tariki ya 3 Werurwe 2019 akoresheje 24:12’37’’ mu gihe Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ari Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *