Rwamagana:Abangavu baravugwaho guhishira ababateye inda

Umwe mu bana b’abakobwa watewe inda ari umunyeshuri akarivamo

Abangavu batewe inda bari munsi y’imyaka 18 basabwe kudahishira ababateye inda ahubwo ko bagomba kubagaragaza kugira ngo abana babyaranye babone uburenganzira bemererwa n’amategeko  .

Ibi babisabwe mu biganiro abakobwa babyaye bakiri munsi y’imyaka 18 bo mu mirenge ya Muhazi,Kigabiro na Gishari ubwo baganirizwaga ku burenganzira bw’abana babyaye ndetse n’amategeko abarengera ndetse n’abana babo .

Umutesi (ni izina yahimbwe) ni  mukobwa watewe inda afite imyaka 16 ubu akaba afite imyaka 17 avuga ko uwamuteye inda ubu abana n’uwo yabashukiye rimwe akabatera inda ari babiri mu kwezi kumwe ndetse ko we yanze kwemera umwana babyaranye.

Uyu mwana yagize ati “Yanteye inda mu gihe kimwe na mugenzi wanjye, ariko ansaba ko nayikuramo mbyanze ahita anyihakana avuga ko atariwe utera inda wenyine ,ubu abana na mugenzi wanjye nawe yateye inda muri uko kwezi yanteyemo inda ,ubu ntabwo afasha umwana,batwigishije namenye inzira nacamo kugira ngo umwana wanjye nawe agire uburenganzira,abakobwa bagenzi bacu batarahura n’ingorane zo gutwita ari abana bakwiye kubyirinda kuko biragora kurera umwana nawe utarakura nta kazi ufite ugaburirwa n’ababyeyi ,ubwo batwemereye ubufasha tugiye kugaragaza ikibazo cyacu babakurikirane.”

Undi mukobwa nawe watewe inda avuga ko guterwa inda bibangamira umwana w’umukobwa akemeza ko bakuye isomo mu byamubayeho ndetse ko bagiraga ibanga ababateye inda kubera kubura uko bagira no kudasobanukirwa amategeko.

Yagize ati “Umukobwa watewe inda nta gaciro aba agifite mu muryango avukamo usanga batabyakira ku buryo baba bavuga ko yabateye igisebo mu rugo rwabo ,bimugiraho ingaruka kuko bituma atakaza amashuri ye mu gihe hari abahungu bihakana abana bakakubwira ko ataribo bonyine batera inda nkanjye yarabimbwiye numva birambabaje ku buryo numvaga ngiye gusara,icyatumye ntamukurikirana nuko ntarinsobanukiwe n’amategeko ntanuwamfasha byatumye ntuza ndabyihorera ,icyo nabwira abandi bakora batari baterwa inda nuko bagomba kwifata bakirinda ibishuko by’abasore”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana  wungirije ushinzwe imibereho myiza Mutoni Jeanne yabwiye  abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure kudahishira ababateye inda bagatanga amakuru kugira ngo bahabwe ubutabera kandi abana babo babone uburenganzira bemererwa n’amategeko ,yanemereye abataye ishuri ko bazafashwa bakarisubiramo ,anabasaba ko bagomba kwandikisha abana ,yanemereye abo indangamuntu zabo zafatiriwe n’ibitaro bya Rwamagana kubera kubura ubushobozi ko akarere kagiye kubafasha kugirango babone uko bandikisha abana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up