Abagabo bo mu Murenge wa Juru basabwe kwirinda gukubita abagore babo

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Mufurukye Fred

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufurukye Fred, asaba abaturage bo mu ntara y’uburasirazuba(abashakanye) kubana neza, nta mugabo ukubita umugore we.

Ubwo uyu muyobozi yasuraga Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Julu, Guverineri yagarutse ku bagabo usanga bakubita abagore babo, avuga ko bidakwiye.

Ibi, yabivuze mu gihe bamwe mu bagabo bavuga ko nubwo ubuyobozi buvuga ko abagabo ari bo bahohotera abagore n’abagore bahohotera abagabo, ariko ugasanga abagabo ari bo bahanwa gusa.

Umwe mu bagabo wo mu Murenge wa Julu ukuze, avuga ko ijambo abagore bahawe, bamwe muri bo barifashe uko ritari ugasanga bahohotera abagabo; agira ati “ntabwo numva impamvu abagore aribo badukosereza nyamara abagabo tukaba ari twe duhanwa gusa, ni ukuvuga se ko abagore bo badakosa”.

Nyamara ariko ibi uyu musaza avuga, ubwo ikinyamakuru impamba cyaganiraga n’ubundi n’abaturage bo mu murenge wa Julu, hari bamwe mu Bagabo n’ubundi bavugaga ko bamwe mu bagore usanga bitwara nabi bitwaje ko bahawe ijambo, ugasanga basuzugura abagabo babo.

Ku rumdi ruhande kandi, hakaba hari n’abagore bavuga ko iyi ngeso hari abagore bayifite, nabo banenga abitwara nabi ko bidakwiye.

Umwe mu bayobozi b’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Julu, avuga ko yaba umugore cyangwa umugabo ntawuri hejuru y’amategeko, nyirabayazana w’amakimbirane uwo ari we wese agomba kubihanirwa; uyu muyobozi agira ati “yaba umugore cyangwa umugabo, bigaragaye ko ari we nyirabayazana w’amakimbirane ntagomba kwihanganirwa, ni nabyo duhora tubigisha mu mugoroba w’ababyeyi, kandi ntituzahwema kubibasobanurira, ubundi umugore agomba kuba Mutima w’urugo”.

Kuba hari bamwe mu bagabo bavuga ko usanga abagabo ari bo bahanwa gusa, kandi hari n’abagore bahohotera abagabo; Guverineli w’Intara y’Uburasirazuba; avuga ko ahanini abagore ari bo bahohoterwa ugasanga bakubitwa mu ngo akaburira abagabo ko nta mpamvu n’imwe yatuma umugabo akubita umugore kabone n’iyo yaba amwiyenjejeho, hari izindi nzira byanyuzwamo; uyu muyobozi agira ati “nta mpamvu n’imwe kandi nta n’urwitwazo mwa bagabo mwe mufite rwo gukubita abagore banyu; uzongera kugwa mu mutego wo gukubita umugore ntituzamwihanganira na gato; kabone n’iyo yaba akwendereje bigomba kugira indi nzira y’amahoro mubikemurirwamo, kugira ngo twubake u Rwanda mu mahoro”

Uku kutavuga rumwe kuri imwe mu miryango, nk’uko bikunze kugenda bigarukwaho n’abantu batandukanye ko ari ko nyirabayazana w’amakimbirane hagati y’abagabo n’abagore, bituruka ku kutumva neza ihame ry’uburinganire,.

Ikindi kandi ni uko aya makimbirane, usanga ahanini agira ingaruka ku burere bw’abana mu miryango, ku uburyo rimwe na rimwe usanga hari bamwe mu bana bahitamo kuva mu miryango yabo, bagahitamo kujya kwibera mu buzima bwo mu muhanda, ari nayo mpamvu imiryango(abashakanye) basabwa kubana neza mu mahoro, kugira ngo imiryango yabo itere imbere ndetse n’igihugu gitere imbere muri rusange .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *