
Ikinyamakuru impamba.com cyasuye rwiyemezamirimo witwa Nkwakuzi Ignace ukorera mu Murenge wa Nasho, Umudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Rubirizi ho mu Karere ka Kirehe ufite uruganda rukora inzoga yitwa Ishema binyuze muri sosiyete (company) yitwa “Urwagwa Ishema Ltd”, maze avuga aho igitekerezo cyaturutse n’inyungu rufite ku baturage by’umwihariko ba Nasho.
Nkwakuzi kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, yatangarije umunyamakuru ko igitekerezo cyo gukora uruganda rutunganya inzoga Ishema yakigize nyuma yo gusura abaturage b’i Mutenderi mu Karere ka Ngoma akabona uburyo bahinga insina bakoramo inzoga.
Nkwakuzi avuga ko inyungu abaturage ba Nasho bafite ku ruganda Urwagwa Ishema Ltd ari uko bagurirwa umusaruro wabo no kuba hari abakozi babonye akazi babikesha uru ruganda.

Ngirumuhire Jean Baptiste umuyobozi wa “Company Urwagwa Ishema Ltd” rutunganya inzoga Ishema yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko iyi nzoga ikozwe mu bitoki cyane cyane bya Fiya, ubuki n’amasaka. Yavuze ko iki kinyobwa gikunzwe kuko kidatera umunaniro.
Ikindi Ngirumuhire yavuze ni uko bafite amashami i Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Kigali, yagize ati “icyiza cy’iki kinyobwa cyacu ni umwimerere twagiye gushyiraho iki kinyobwa kugira ngo duheshe agaciro ibitoki twari tumaze kugira duhereye ku bitoki byacu bya Fiya n’ibyabaturanyi duturanye bahinga ibyo bitoki, ikindi ubuki twari dufite na none twagombaga kububyaza umusaruro aho kugira ngo tujye dushakisha amasoko hirya no hino, tuwubyaza umusaruro dukora iyo nzoga”.

Muri Kigali Inzoga Ishema iboneka ku Kimironko n’i Nyamirambo.
Urwagwa Ishema rukaba rufite icyangombwa cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Ku bijyanye n’ibiciro buri wese mu rwego rwe yagura Urwagwa Ishema kuko hari icupa rito n’irinini.
Nkwakuzi Ignace nyir’Urwagwa “Ishema” na none yatambagije umunyamakuru ibice bitandukanye bitunganyirizwamo inzoga Ishema.
Amafoto agaragaza inzira zose zifashishwa kugeza Urwagwa Ishema rutuganye










Uwakwifuza kurangura Urwagwa Ishema cyangwa kugira ibindi asobanuza yahamagara kuri 0788467354 cyangwa kuri 0788678991
Ibindi bikubiye mu bikubiye kuri uru ruganda Urwagwa Ishema muzabigezwaho mu bihe bitandukanye.