Umuyobozi wa NPC Rwanda arishimira urwego umukino wa Sitting Volleyball umaze kugeraho

Ikipe ya Ngoma ikina n’iya Burera

Mu mpera z’icyumweru gishije, nibwo muri Sitade Amahoro habereye shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore, aho Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda yavuze ko yishimira urwego uyu mukino umaze kugeraho.

Bamwe mu batoza b’amakipe atandukanye abarizwa mu turere bemeza ko imikino y’abafite ubumuga igeze ku rwego rwiza, ariko nko ku waganiriye n’ikinyamakuru impamba.com, avuga ko bagize ikibazo cyo kutitegura bihagije , muri iki cyiciro cya kabiri cy’iyi mikino(phase ya kabiri) ya Siiting Volleyball.

Nsengamungu Samuel ni umutoza w’ikipe y’Akarere ka Huye ya Sitting Volleyball, mu mikino itandatu bakinnye, batsinzemo itatu gusa, uyu mutoza avuga ko kutitwara neza biterwa no kuba batarabonye uko bitegura neza, gusa akavuga ko bagiye kuvugana n’akarere ka Huye bityo kakabafasha gukemura imbogamizi bahuye nazo ati“ndizera ko mu mikino itaha tuzitwara neza kuko imbogamizi twagize zo kutabasha kwitegura neza, tugiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere budufashe bikemuke”.

Murema Jean Baptiste, Umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), avuga ko bishimira urwego iyi mikino imaze kugeraho kuko mbere iyi mikino yari iri hasi cyane, “urwego tubona noneho iyi mikino imaze kugeraho rurashimishije, turishimira ko bizatworohera kubona abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu, kandi bikazatuma no kubona abakinnyi bashya byoroha”.

Murema Jean Baptiste uyobora NPC

Uyu muyobozi avuga ko bagifite imbogamizi z’abatoza badafite ubumenyi buhagije, gusa ariko ngo hariho gahunda yo gutoza abatoza, ku buryo bazagera nabo ku rwego rushimishije.

Kuri ubu mu mikino y’abafite ubumuga bari kwitegura gushaka itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera mu Buyapani muri 2020,  hanyuma kandi bakaba bagiye gusaba kuzakira imikino mpuzamahanga ya Volley y’igikombe cya Afurika(Para Volleyball) izaba mu kwezi kwa cyenda 2019. Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe 16 y’abagabo n’amakipe 9 y’abagore, akina umukino wa Sitting Volleyball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *