Ibyo wamenya kuri Kawubele wamamaye mu gufana Rayon Sports n’Amavubi

Sikubwabo Jean Pierre bakunze kwita Kawubele

Inshamake ku mateka y’uyu mufana

-Yatangiye kwisiga irangi akoresha ubururu bashyira mu myenda

-Kera yigeze gukina umupira w’amaguru aravunika

-Kwisiga irangi kandi ari umubyeyi nta soni bimutera

-Arasaba abantu kuba abakinnyi kuruta kuba abafana

-Kawubele yagize ubutumwa agenera abita abafana abasazi.

Sikubwabo  Jean Pierre bakunze kwita Kawubele niwe ikinyamakuru impamba.com kigiye kubagezaho amateka ye.

Impamba: Kuki witwa Kawubele, iryo zina waryiswe nande?

Kawubele: Izina rya Kawubele naryiswe muri 2000 kuko namamazaga amata ya Kawubele

Impamba: Ibyo kwisiga irangi wabitangiye ryari wahereye ku yihe kipe?

Kawubele: Nabitangiye muri 1997 mpereye mu gufana ikipe ya Rayon Sports, njye n’uwitwa Kanyamayayi uzwi muri APR FC nitwe twatangiye ibyo gufana twisize amarangi.

Impamba: Kwisiga irangi bigutwara anafaranga angahe?

Kawubele: Kwisiga irangi bintwara amafaranga ari hagati ya 15,000Frs na 20,000Frs

Impamba: Gufana ikipe bigufasha iki mu mibereho yawe?

Kawubele: Inyungu tuzibona iyo ikipe yasohotse,abantu bavuga ko  duhembwa ni nka kumwe umuyobozi ashobora kuguha idolari, nta bwo dufana dukurikiye amafaranga, ahubwo ni urukundo rw’ikipe na Football, abantu icyo bagomba kumenya ni uko umufana ari we utunga ikipe, ikipe si yo imutunga

Impamba: Icyo uzahora wibuka nk’inyungu yo kuba uri umufana ni ikihe?

Kawubele: Ubu ndubatse mfite abana babiri, icyo nibuka ni uko arinjye mufana wa mbere wakoze ubukwe bukandikwa mu binyamakuru muri 2008.

Impamba: Kuba wisiga irangi nta soni bigutera imbere y’abana bawe?

Kawubele: Kwisiga irangi nta soni bintera ahubwo n’abana bararinsiga

Impamba: Waba umaze kuba umufana w’amakipe angahe?

Kawebele: Nabaye umufana wa Rayon Sports, nyuma njya muri ATRACO, Amavubi, ariko nyuma nsubira muri Rayon Sports.

Impamba: Kwisiga amarangi hari abantu wabitoje?

Kawubele: Nigishije benshi barimo na Rwarutabura n’uwo ntatoje yarabibonye arabikopera

Impamba: Mbere y’uko uba umufana wabigize umwuga wakoraga iki?

Kawubele: Kera nakinnye umupira w’amaguru ndavunika nyuma ndabireka ntangira kuba umufana

Impamba: Irangi wakoreshaga mu gufana warikuragahe?

Kawubele: Natangiye gufana Rayon Sports nkoresha irangi ry’ubururu bwo mu myenda, muri 1999 ntangira gufana Amavubi nisiga irangi risanzwe

Impamba: Wavutse ryari? Uvukirahe? Ukunda iki? Wanga iki?

Kawubele: Navutse muri 1982, mvukira i Nyanza mu Murenge wa Kigoma, nkunda abana banjye n’umugore, mu buzima nanga umuntu wanga mugenzi we akamugirira ishyari, mu byo kurya nkunda inyama n’ubugari

Impamba: Abita abafana abasazi wababwira iki?

Kawubele: Abo bareke kuko iyo babonye twuriye indege baricuza.

Kawubele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up