Rubavu: Umuryango w’abantu batanu ubana n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi

Nkinamubanzi Valens n’umuryango we iyi ni yo nzu babanamo n’amatungo mu Karere ka Rubavu

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Ruhangiro hatuye umusaza witwa Nkinamubanzi Valens uba mu nzu ya Nyakatsi we n’umuryango we w’abantu batanu.

Uyu muryango w’abantu batanu utuye mu nzu ya Nyakatsi, ndetse ukayibanamo n’inka wahawe muri gahunda ya Girinka.

Iyi nka Nkinamubanzi Valens yahawe muri gahunda ya Girinka abana nayo mu nzu kugira ngo abajura batazayimwiba

Ikinyamakuru impamba.com cyasuye abagize umuryango wa Nkinamubanzi bavuga ko ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi, ariko ntacyo bubamarira kuko wijejwe ko uzubakirwa, ariko amaso ahera mu kirere.

Nkinamubanzi Valens yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko impamvu abana mu nzu n’amatungo ari ukwirinda abajura bashobora kwiba amatungo ye.

Umuturage uturanye n’uyu musaza wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye uyu munyamakuru ko abayobozi bazi ikibazo cye, ariko akaba atazi impamvu batagikemura.

Ni uku inzu ya Nkinamubanzi Valens iteye yabwiye umunyamakuru ko ubuyobozi bwamutereranye

Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Bosco Tuyishime, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba yavuze ko mbere yo kugira ubufasha baha Nkinamubanzi Valens bazabanza kumusura ndetse no kumenya ko ari ku rutonde rw’abantu bagomba gufashwa bari muri Nyakatsi kuko atari wenyine uyirimo.

Ikinyamakuru impamba.com cyahamagaye Meya w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe abazwa kuri iki kibazo cya Nkinamubanzi uba muri Nyakatsi ntiyabusubiza.

Akarere ka Rubavu mu mihigo ya 2017-2018 kaje ku mwanya wa 9 n’amanota 72.8%.

Muri 2011, Jean Marie Vianney Makuza, umushakashatsi wakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu mihigo, yavuze ko aho abayobozi basobanuriye abaturage impamvu yo guca nyakatsi iyo gahunda yihuse.

Uyu mushakashatsi icyo gihe yagize ati “Aho babiganirije abaturage [ibibazo bya nyakatsi] byagiye bikemuka ariko aho batabikoze na n’ubu ntibiracyemuka.”

Inzu Nkinamubanzi Valens abanamo n’umuryango w’abantu batanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up