Iby’ingenzi wamenya ku kigo cy’amashuri cya Champ Kigali

Champ Kigali School , abayobozi bayo na bamwe mu banyeshuri bigamo

Ikinyamakuru impamba.com cyasuye ikigo cy’amashuri cya Champ Kigali kiri mu Karere ka Nyarugenge, maze ubuyobozi bwacyo buvuga aho iri shuri rihagaze ku ireme ry’uburezi ndetse n’izindi gahunda iki kigo gifite mu kwita ku bana b’abakobwa.

Abakobwa biga muri Champ Kigali School bafite ba nyirasenge babitaho no kubagira inama

Aha ni mu cyumba cy’umukobwa

Wibabara Agnes bita Nyirasenge w’abana b’abakobwa,yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko icyumba cy’umwana w’Umukobwa cyashyizweho na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo, ubu kikaba kibafasha.

Wibabara yagize ati “icyumba cy’umwana w’umukobwa twasanze ari ingirakamaro kuko ubundi iyo umwana yagiraga ikibazo nk’uko muzi imiterere y’umwana w’umukobwa imeze bamuhaga uruhushya agataha, ariko ubungubu aza mu cyumba cy’umwana w’umukobwa agakora ibyamufasha byose agasubira mu ishuri ntabe yapfirwa n’amasomo nk’uko mbere yamupfiraga”.

Champ Kigali School irishimira uko abayigamo batsinda neza

Nahimana Didier, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imyigire muri Champ Kigali School, yavuze ko bagira uburezi bw’ibanze bw’imayaka 12, bakagira n’umwihariko w’abana b’inshuke.

Uyu muyobozi yavuze ko bishimira urwego bariho mu gutsindisha mu bizamini bya Leta maze agira ati “ikijyanye n’imitsindire hano turatsinda cyane n’ikibigaragaza ni uko mu cyegereranyo cy’Umujyi wa Kigali na REB tuza mu ba mbere nk’ubushize twaje turi aba gatatu mu Mujyi wa Kigali, ikindi iyo ugiye mu inota rya mbere usanga hano dutsindira hejuru cyane”.

Abanyeshuri biga muri Champ Kigali School batozwa siporo n’umuco

Jean de Dieu Niyonsenga, umuyobozi w’ishuri rya Champ Kigali, avuga ko batibagiwe ko siporo n’umuco ari ingenzi kuko mu mikino mpuzamashuri bakunze kwitwara neza.

Aha yavuze ko mu mwaka ushize abahungu bo mu guhera mu mwaka wa kane kugera mu mwaka wa gatandatu mu Karere ka Nyarugenge batsinze ikipe ya Lycée de Kigali ari ko bigeze mu matsinda (league) ntibashobora gukomeza mu itsinda barimo.

Aba banyeshuri hari n’amasomo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ubwo ikipe ya Arsenal yazaga mu Rwanda gushaka abana bafite impano mu gukina umupira w’amaguru mu ijonjora rya mbere umwana wiga muri Champ Kigali School witwa Isaka ni umwe mu batoranyijwe, akaba ategereje ijonjora rya kabiri na ho mu bijyanye n’umuco, Niyonsenga avuga ko bafite inyemezabumenyi (certificate) bakesha kwitwara neza mu marushanwa ahuza abanyeshuri.

Aha niho banywera amazi asukuye

Indi gahunda yagaragaye muri iri shuri ni uguha amata abana b’inshuke biga muri Champ Kigali School ndetse bagahabwa n’umwanya wo gukina no kwidagadura.

Muri iri shuri harimo abana bafite imihigo biyemeje kugira ngo bazagere ku ntego bihaye.

Andi mafoto yakwereka ishusho ya Champ Kigali School

Abanyeshuri ba Champ Kigali School
Jean de Dieu Niyonsenga, umuyobozi w’ishuri rya Champ Kigali
Imihigo y’abanyeshuri

AAha ni hamwe muho bigira
Aha ni hamwe mu ho abana bidagadurira
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo Didier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up