Amwe mu masashe mu Rwanda ntiyemewe, ayemewe wayamenya gute?

Hari abibwira ko amasashe yose atemerewe gukoreshwa ariko hari ayemerewe

Mu Rwanda amasashe yaraciwe, ariko n’ubu hari abayakoresha bigatuma hibazwa ayemewe gukoreshwa cyangwa atemerewe gukoreshwa.

Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ariko wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko amwe mu masashe bashyiramo inyama cyangwa isombe bikunze kugaragara mu duce tumwe two muri Kigali atemewe gukoreshwa. Uyu mukozi wa REMA yagize ati “amashashi yemewe si kuriya aba ateye”.

Bernardin Bavuge inzobere mu kurengera ibidukikije yabwiye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yo kubungabunga ibidukikije, yateguwe n’Umuryango utari uwa Leta ugamije impinduka muri rubanda binyuze mu itangazamakuru (MIC) ko muri rusange amashashi atemewe, ariko hari ayemerewe gukoreshwa kandi agira ikiyatandukanya n’ayaciwe kubera ko yangizaga ibidukikije.

Iyi sashe ifunzemo amandazi iremewe

Bernadin yavuze ko ubu amasashe yemewe gukoreshwa ari ayanditseho aderesi y’abayakora, afitemo n’ibara ry’icyatsi.

Iyi sashe nubwo ikoreshwa mu mahoteli ariko ahandi ntibyemewe kuko iri mu zaciwe

Mu guhugura abanyamakuru ku bidukikije Bavuge yasobanuye ko iyo uguze ikintu cyaje gifunze mu isashe, umucuruzi yemerewe kukiguha, ariko agasigarana isashe maze akayishyira ahagenewe kubika amasashe.

Bernadin Bavuga inzobere mu kurengera ibidukikije

Ikindi bavuga yabwiye abanyamakuru ni uko gutwika bitemewe kuko byangiza ibidukikije.

Impamvu amasashe atemewe

Impamvu mu Rwanda amashashe atemewe ni uko agira ingaruka mbi ku bidukikije: Iyo ageze mu butaka atuma amazi (y’imvura) atinjira neza mu butaka bigateza isuri ndetse imyaka ntiyere.

Amasashe ateza umwanda, ashobora kuribwa n’amatungo akayaviramo urupfu bikaba igihombo ku borozi n’igihugu.

Gukora mu ruganda, gutumiza mu mahanga, gutumiza mu bubiko, gucuruza cyangwa gukoresha amasashe, ni ukwangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *