Rwamagana: Ubwitabire bwa “Challenge Marathon” bushobora gutuma iba isiganwa rikomeye

Aha Hitimana Noel yari mu gikundi cyari kiyoboye abandi

Ku nshuro ya gatandatu irushanwa ngarukamwaka rya “Rwamagana challenge Marathon” ryitabiriwe n’imbaga y’abasiganwaga mu byiciro bitatu ndetse n’abaturage barenga ibihumbi 3 bitabiriye siporo rusange, ubwinshi bwabitabiriye byatumye Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba asaba umuterankunga waryo Msaad n’Akarere ka Rwamagana gushaka uburyo ryajya riba inshuro nyinshi mu mwaka

Uwimana Felix ufite imyaka 18   ukinira ikipe ya “Sina Gerard Athletics Club” yo mu Karere ka Rulindo ,yavuze ko iri rushanwa ryatumye amenya urwego agezeho mu mezi ane amaze avuye muri “Vision Jeunesse Nouvelle.

Uwimana yagize ati “iri rushanwa rirashimishije kuba naryitabiriye kandi nkaba nabaye uwa mbere nkaba nakoresheje ibihe byiza,maze imyaka ibiri nsiganwa ariko kuva najya mu ikipe imfasha kubona ibyatuma mbona imidari mu marushanwa ,irushanwa narijemo nje no kureba ko imyitozo nakoze hari urwego yangejejeho,nashimira abateguye iri rushanwa ndetse na Federation yacu kuko barimo kudufasha gukomeza kwitegura amarushanwa,turasaba ko bakomeza kudutegurira amarushanwa menshi kandi dufite icyizere ko bizajya binadufasha kuzana imidari mu marushanwa yo hanze y’u Rwanda.”

Aha Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashyikirizaga ibihembo Hakizimana John

Govereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulkye Fred nawe witabiriye irushanwa mu cyiciro cy’abishimisha “Run for Fun” yavuze ko irushanwa uburyo ryitabiriwe ridakwiye kuba inshuro imwe mu mwaka ahubwo ko rikwiye gutegurwa inshuro nyinshi mu mwaka .

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) Mubirigi Fidèle yavuze ko ishyirahamwe ayobora rikora ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi n’amarushanwa birusheho kwiyongera

Yagize ati “turashimira Akarere ka Rwamagana gategura iri rushanwa kandi natwe nka Federasiyo tugira uruhare mu gutegura iri rushanwa haba mu kuritegura no kubaha abatekenisiye ,natwe nka federasiyo mu gihe gito tumaze hari ibyo tumaze gukora,imyaka ine izashira tumaze gukora byinshi ,turashaka kongera abakinnyi bakaba benshi ndetse n’amarushanwa menshi, ni byiza ko akarere ka Rwamagana gategura irushanwa ariko icyo twasaba n’utundi turere nuko nabo bakwitabira gutegura amarushanwa”.

Hahembwe abakinnyi batatu ba mbere muri buri cyiciro mu bahungu n’abakobwa

.Mu bagore  bakoze  ibirometero  10 hasiganwaga abatarengeje imyaka 18.

  1. Nayituriki Dorothee (Rwamagana): yakoresheje iminota 36 n’amasegonda 48.
    2. Uwayisaba Sandrine (Rwamagana)
    3. Muhorakeye Solange (Rwamagana

. Mu bagabo basiganwaga ibirometero 10

  1. Uwimana Felix (Rulindo): yakoresheje iminota 31 n’amasegonda 24.
    2. Niyomugabo Ramadhan (Rwamagana)
    3. Iradukunda Iyadema (Rwamagana)

Mu bagabo basiganwaga ibirometero  21 (Half Marathon)

  1. Nimubona Yves (Kicukiro): yakoresheje isaha 1 iminota 4 n’amasegonda13
    2. Hitimana Noël (APR Athletics Club)
    3. Hakizimana Jean D’amour(Rubavu)

Mu bagore basiganwaga ibirometero 21  (Half Marathon)

  1. Yankurije Marthe (APR Athletics Club)
    2. Niyirora Primitive (Burera)
    3. Musabyeyezu Adeline (Ngoma)

Mu bagore bisiganwaga ibirometero 42 (Full Marathon):

  1. Nyirarangwa Mediatrice (Kicukiro)
    2. Musengimana Pelagie(Gakenke)
    3. Uwimana Jeanette(Kicukiro)

. Mu bagabo basiganwa ibirometero 42(Full marathon):

  1. Hakizimana John (APR Athletics Club)
    2.Ndagijimana Enock(Nyanza)
    3. Habakurama Frederic (Umukinnyi wigenga).

Andi mafoto

Basiganwa ari benshi

Abayobozi bitabiriye siporo yo kwishimisha
Nyirarangwa Mediatrice umaze imyaka isaga 20 niwe wabaye uwa mbere muri Marato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up