Kayonza: Abatwara imodoka barinubira gutegekwa kunyweshereza kuri Sitasiyo ya SP

Gare ya Kayonza

Abafite imodoka zishyira abagenzi muri Gare ya Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, barinubira gutegekwa kunyweshereza kuri sitasiyo ya SP ku buryo iyo imodoka yinjiyemo ntiyerekane fagitire y’uko yanyweshereje kuri iyo sitasiyo idahabwa umurongo ngo yinjize abagenzi.

Umuturage wari uri muri Gare ya Kayonza kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019 wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko mugitondo umuyobozi wa Gare ya Kayonza witwa Ntabyera yamubonye asaba abatwaye imodoka kumwereka fagitire y’uko imodoka zabo zanywereye kuri Sitasiyo ya SP.

Umwe mu bafite imodoka wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “tubangamiwe n’iki cyemezo cyo kudutegeka sitasiyo tunywesherezaho, ni gute Esance izagushiriraho uri aho station ya SP itari ngo imodoka ibure gushyirwamo amavuta ngo nujya mu yindi sitasiyo bakwangire ko imodoka yawe yemererwa guhabwa umurongo muri Gare ya Kayonza kandi buri kwezi wishyura ibihumbi ijana na mirongo itanu muri Koperative nk’umunyamuryango, dukeneye ubuvugizi kugira ngo ibi bintu bicike”.

Ikinyanyamakuru impamba.com cyabajije icyaba cyihishe inyuma y’uko gutegekwa kunyweshereza kuri Sitasiyo ya SP, umugabo ufite imodoka ikunze gufata umurongo muri Gare ya Kayonza, asubiza ko ari abayobozi ba Gare bajya kumvikana na sitasiyo runaka bitewe n’inyungu bagomba kubigiramo.

Ikinyamakuru impamba.com cyavuganye na Mukamusoni Anita, umwe mu bayobozi bashinzwe Koperative ya Kayonza avuga ko kuba hari Sitasiyo bahisemo gukorana nayo atari azi ko hari abo bibangamiye kuko nta muntu wigeze avuga ko abifiteho ikibazo kandi ko ari ibintu byakozwe kugira ngo ba nyir’amamodoka bajye bongezwa (bonus).

Anita yakomeje avuga ko kuba abanyamuryango ba Koperative yabo banyweshereza kuri Station ya SP ntaho bihuriye no kubangamirwa no gukorera muri Gare ya Kayonza, yavuze ko icyo kibazo agiye kugikurikirana, ariko avuga ko n’ufite ikibazo cyihariye agomba kwegera ubuyobozi bukamufasha.

Ngo si ubwa mbere abanyamuryango b’iyi Koperative ya Gare ya Kayonza bategekwa kunyweshereza kuri “station” bahitiwemo, kuko hari igihe bigeze gutegekwa kunyweshereza kuri station ya Oil, ariko nyuma kubera guha abo bashoferi serivisi mbi, birahagarara none nyuma y’igihe bakaba bongeye gutegekwa kunyweshereza kuri sitasiyo za SP gusa.

Ngo ushyirwa mu majwi kuba inyuma y’uko gutegekwa kunyweshereza kuri Sitasiyo ya SP ni uwitwa Ndanda wigeze kuyobora Gare ya Kayonza, ariko ubu akaba akorera muri Gare ya Ngoma.

Imwe muri za station za SP mu Muijyi wa Kigali

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up