Abasore bavuka mu miryango yimuwe i Mazane na Sharita baribaza aho bazubaka

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Umwali Angelique

Mu Mudugudu wa Mbuganzeli mu Kagali ka Batima mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, ni ho hatujwe abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, bamwe mu basore bavuka mu miryango yimuwe muri ibi birwa, kuri ubu bibaza aho bazakura ibibanza byo kubakamo bikabayobera.

Abasore bavuka mu miryango yimuwe muri ibi birwa, bavuga ko bari barakoreye amafaranga bagura ibibanza byo kuzubakamo, ubwo bari bakiba mu birwa bya Mazane na Sharita kuko batari bazi ko imiryango yabo igiye kwimurwa, mu kwimuka  bazanye n’ababyeyi babo, bityo nabo babana n’ababyeyi babo mu mazu bahawe, bakifuza ko nabo bafashwa kubona aho kubaka kuko amafaranga bari barakoreye bayaguze ibibanza mu birwa none nta ngurane yabyo bahawe bimurwa.

Umwe mu basore baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com ugeze mu kigero cy’imyaka 24 witwa Ndizeye Fulgence, agira ati “nari maze kugura ibibanza bibiri, birimo n’icyo naguze amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000frs), nari nabiguze nteganya ko ngomba kubakamo inzu kugira ngo nanjye nshake umugore, nyamara ariko mu kutwimura twaje tubarurirwa ku babyeyi bacu, nifuzaga ko byibura badufasha bakaduha ibibanza tukubakamo”.

Mugenzi we waganiriye n’ikinyamakuru impamba.com ufite imyaka 25, nawe yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko mu kwimurwa Leta yari ikwiye kugira icyo ibafasha nk’abantu batakaje ibibanza bari baraguze, agira ati “bari bakwiye kugira icyo batugenera, kuko nari narakoreye amafaranga nyagura ikibanza nteganya kubaka, ariko nk’ubu ndi kubana n’ababyeyi, bagakwiye kudufasha natwe nk’urubyiruko ntiduhombe biriya bibanza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique; avuga ko nta ngurane aba basore bazahabwa, kuko hari amahirwe bahawe yo gukora kugira ngo biteze imbere, agira ati “none se leta niba yaratuje ababyeyi babo, ikabubakira amazu, ikabaha inka, ikabaha amasambu, koko baragira ngo ihindukire inubakire abana babo, ubwo se kwaba ari ukubaka Umunyarwanda uzagira aho ageza igihugu cye? Nibabyaze umusaruro ibyo bahawe, maze barebe ko batabasha kugura ibindi bakubaka tukabashyingira, kandi bakanateza imbere igihugu”.

Uretse ibivugwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; umuyobozi w’akarere ka Bugesera; Richard Mutabazi ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru; nawe yavuze ko bitashoboka guha aba basore aho kubaka, kuko ntawakwemeza niba ibyo bavuga aribyo, kuko hari n’abandi bavuka muri iyi miryango bagiye bashaka kugira amanyanga yo gusaba kubakirwa nabo, kandi imiryango yabo yarimutse badahari”.

Meya Mutabazi yagize ati“urugero ni umugore uvuka mu muryango umwe wari utuye i Mazane, uyu mugore ubusanzwe yashatse umugabo mu Karere ka Ngoma, nyuma yaraje ajya kuba mu nzu y’ababyeyi be i Mazane, asaba ko nawe yahabwa inzu hakuno y’ikiyaga, kandi nyamara akinabana n’umugabo we”.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikizakorerwa mu birwa bya Mazane na Sharita, abaturage nibamara kuhimurwa, gusa ariko ubuyobozi buvuga ko bukiri kwiga ku cyazahakorerwa, kuko hatasigarira aho, na cyane ko ibi birwa biri mu kiyaga cya Rweru byegereye igihugu cy’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up