Bugesera:Bamwe mu baturage ba Batima bifuza ko ibiciro by’amata bizamurwa

Mutabazi Richard (hagati) meya w’Akarere ka Bugesera (ibumoso ni Visi Meya ushinzwe imibereho myiza na ho iburyo bwe ni Visi Meya ushinzwe ubukungu aha ni mu kiganiro n’abanyamakuru

Hari bamwe mu baturage batuye mu Kagali ka Batima, mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera b’aborozi, bifuza ko ibiciro barangurirwaho amata byazamurwa, kuko ngo babona bahomba.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru impamba yasuraga aka kagali, yasanze hari aborozi bavuga ko ibiciro bahabwaho kuri litiro imwe y’amata ari gike, bakurikije amafaranga baba batanze kugira ngo babone ubwatsi bw’inka, bakifuza ko igiciro cy’amafaranga 200 cyazamurwa kikagera kuri 300Frs.

Umuturage witwa Umutesi Claudine, akaba umwe mu borozi, agira ati “ubundi litiro imwe y’amata baduha amafaranga 200, dukurikije ukuntu biba byaturuhije dushaka ubwatsi njye numva bakagiye baduha amafaranga 300, yaba make akaba 250, kuko ni bwo twabasha kunguka kandi tukabona uko tunagura ubwatsi.”

Nzamwitakuze Béatrice, nawe utuye muri aka kagali ka Batima,  agira ati “iyo turebye amafaranga baduha kuri litiro imwe, tubona ari make kuko ntacyo dusagura, nyamara ariko baduhaye 300 cyangwa 250, byadufasha”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Umwali Angelique; avuga ko kuzamura iki giciro bitashoboka kuko ari igiciro kiri mu karere ka Bugesera kose, kandi baramutse bakizamuye byatuma abacuruza amata bayazamurira ibiciro, bityo abayagura bayanywa bikababangamira, Madame Angelique agira ati “ntabwo twazamura igiciro cy’amafaranga 200, kuko ari cyo giciro cy’amata mu karere kose, kandi tukizamuye byatuma abayarangura nabo bazamura ibiciro”.

Madame Angelique avuga ko abavuga ko iki giciro kitabateza imbere, babiterwa no kuba baba bakoresha nabi amafaranga, bityo ntagire icyo abamarira, ari nayo mpamvu ngo bari kubashishikariza kujya muri koperative,kugira ngo ijye ibafasha kumenya gucunga neza amafaranga ku buryo abagirira akamaro, byumwihariko ariko mu mu kagali ka Batima mu mudugudu wa Mbuganzeli watujwemo abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, ngo hari gahunda yo kuhashyira ahantu hamwe hazajya hakusanyirizwa amata; kugira ngo amafaranga avuyemo abashe kugirira akamaro aborozi.

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ya tangiye mu mwaka wa 2017 izagera mu mwaka wa 2024, ikaba iteganya ko aborozi bagomba kuva kubworozi bwa  gakondo bakagana ubworozi bwa kijyambere,hagamijwe kongera umukamo w’amata haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up