Abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite ubumuga baravuga icyo iyi siporo ibamariye

Abakkinnyi b’ikipe ya Rubavu bagiye gukina n’ab’ikipe ya Gakenke yakiriye imikino ya Football for all league ku munsi wa 3

Abakinnyi b’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) baravuga ko nyuma y’aho uyu mukino utangiriye mu Rwanda hari icyo wabafashije birimo kwivana mu bwigunge.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo mu Rwanda (Rwanda Amputee Football Association-RAFA) ryavutse muri 2015 riyobowe na Rugwiro Audace, ikinyamakuru impamba.com cyavuganye n’abakinnyi bafite ubu bumuga bitabiriye imikino  yo ku rwego rw’igihugu igamije kubafasha kugira ngo bose bitabire  gukina umupira w’amaguru (Football for all league) bagira icyo batangaza.

Nsengimana Jean Claude ukinira ikipe y’Akarere ka Musanze avuga ko icyo uyu mukino umaze kumufasha ari ugutera imbere mu mutwe. Nsengimana yagize ati “uko twatangiye si ko biri, na njye uko natangiye si ko ndi, siporo iri gutera imbere mu bijyanye n’abafite ubumuga”.

Nakubali Oscar ukinira ikipe ya Rubavu, avuga ko icyo uyu mupira w’amaguru wamufashije ari uguhura n’abandi bakamenyana bagasabana ati “icyo twabonye cya mbere twishimira ni uko uyu mukino uduhuza nk’abantu babana n’ubumuga tukamenyana tugasabana”.

Joseph Calcule w’i Rubavu avuga ko gukina umupira w’amaguru icyo bimufasha ari ukuva mu bwigunge.

Hakizimana Jean Claude avuga ko mbere yiberaga mu rugo gusa, ariko nyuma yo guhura n’abandi hari icyahindutse ndetse akaba afite icyizere ko uyu mukino uzatera imbere akurira indege aserukiye igihugu.

Hakuzimana Felicien Charles, avuga ko mbere yo kuza gukina yari umunyeshuri abandi bajya gukina we agakomeza kwicara, ariko nyuma yo guhura n’abandi hari icyahindutse.

Hakuzimana yavuze ko mu byo gukina byamufashije, ari ukugorora imitsi no kwishyira hamwe n’abandi ati “nishimira y’uko nabonye abafite ubumuga twishyize hamwe, tuganira, dusabana, mbona umubare munini w’abantu tumeze kimwe, duhuje ibibazo tuganira, inyigisho byampaye ni iy’uko abafite ubumuga turashoboye, gukora siporo dushobora gukora ibintu bitandukanye”.

Ikipe ya Kigali y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga, aha yari igiye gukina n’ikipe ya Musanze

Ngendahayo Eric, Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Gakenke y’abafite ubumuga avuga ko iyi mikino ibafasha kwivana mu bwigunge  no kugorora ingingo, ati “ubu nifitiye icyizere cy’ejo hazaza”.

Rugwiro Audace umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga avuga ko uyu mukino waje ufite intego yo kuvana mu bwigunge abafite ubumuga kuko hari n’abajyaga gusabiriza kubera kubura icyo bakora, ariko ubu kubera gukina umupira w’amaguru bizabafasha kwigirira icyizere no kwiteza imbere kuko ikigamijwe ari uko uyu mukino watunga abawukina nk’indi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *